Rusizi: 6 muri 24 bavuye Iwawa,basubiye mu buzererezi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bukurikirana urubyiruko rwavuye Iwawa, bakarufasha ariko ngo hari abo usanga badahinduka bagasubira kuba inzererezi.

Rumwe mu rubyiruko rwavuye Iwawa rwo mu Karere ka Rusizi
Rumwe mu rubyiruko rwavuye Iwawa rwo mu Karere ka Rusizi

Byatangajwe ubwo ubwo buyobozi bwakiraga abandi 14 bavuye Iwawa, ku itariki ya 08 Gashyantare 2017.

Shakimana Bruce, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu Karere ka Rusizi avuga ko hari rumwe mu rubyiruko ruva Iwawa rukavuga ko rwaciye ukubiri n’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi nyamara nyuma y’igihe gito rugasubira ku muhanda.

Atanga urugero avuga ko mu rubyiruko 24 rwavuye Iwawa mu mwaka wa 2016, kuri ubu hasigaye 18 naho batandatu (6) ngo basubiye kuba inzererezi.

Agira ati "Hari abo nazanye bambwira ko bahindutse bitarenze icyumweru kimwe hari abo twahuriye mu Mujyi wa Kamembe basubiye mu biyobyabwenge .

Ndetse hari uwambwiye ati ‘rwose narinkumbuye agatabi! Ikibazo si ukutabakurikirana turabakurikirana ariko hari abo usanga badahinduka."

Akomeza avuga ariko ubusanzwe urubyiruko ruva Iwawa barukurikirana bakarufasha kubyaza umusaruro imyuga itandukanye ruhigira, irimo ububaji, ubudozi, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Urubyiruko rwavuye Iwawa ruhamya ko abadahinduka, bagasubira mu biyobyabwenge babiterwa n’imyumvire yabo.

Abo 14 bavuye Iwawa,bahamya ko baciye ukubiri n’ibiyobyabwenge, ubujura n’ubundi buzererezi.

Bahamya ko mu igihe cy’umwaka bamaze Iwawa, bavuyeyo barahindutse ku buryo ngo imyuga bigiyeyo izabafasha kwihangira imirimo bityo bibarinde gusubira mu bikorwa bitabafitiye akamaro ; nkuko Rukundo Emmanuel, umwe muri bo abisobanura.

Agira ati "Mbere nari umuntu wari warasaritswe n’ibiyombabwenge maze kugera Iwawa, bamfasha kubireka kuko nta cyiza cyabyo, ahubwo nkiga ingeso nziza zijyanye n’umuco Nyarwanda."

Mugenzi we witwa Ntawiruta Emmanuel agira ati "Nari umuntu ukorera muri gare ya Nyabugogo napakiraga abagenzi ariko nkaniba.

Napakiraga imodoza zijya Kenya waba uri umugenzi mbona utazi aho ujya neza, wampa ibintu byawe ngo ngutwaze kabijyana ubu narahindutse nanjye mbyiyumvamo.’’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyizakuba umuntu ahinduka yalahozemujyesombi imana ibahe umujyisha bazajyile icyobijyezaho

Hakizimana joel yanditse ku itariki ya: 11-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka