Rusizi: Habarurwa indaya zirenga 1000

Imibare ituruka mu buyobozi bw’Akarere ka Rusizi ihamya ko muri ako karere habarurwa indaya 1000 zirimo n’abana bataragira imyaka y’ubukure.

Abakora uburaya muri Rusizi bavuga ko babonye amafaranga yo kubakura mu bukene bava mu buraya
Abakora uburaya muri Rusizi bavuga ko babonye amafaranga yo kubakura mu bukene bava mu buraya

Izo ndaya zikorera uburaya mu Mujyi wa Rusizi,ukaba ari umujyi uturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Habarugira Wenceslas, ushinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi avuga ko abo bakora uburaya bagera ku 1000 ari ababyemera kuko ngo hari n’abandi babukora rwihishwa. Bivuze ko uwo mubare urenga.

Akomeza avuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo abana b’abakobwa badakomeza kwishora mu buraya.

Agira ati “Tumaze iminsi dukangurira ababyeyi kuganiriza abana bababwira ko bagomba guhakanira ababashuka bashaka kwangiza ubuzima bwabo.”

Akomeza agira ati “Tubabwira ko batagomba kugira isoni zo kubwira abana babo ko gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato byangiza ubuzima bwabo. Nk’abashinzwe ubuzima iyo tubonye abakiri bato muri ibyo bikorwa bibi dufatanya n’izindi nzego tukabasubiza mu mashuri.”

Abakora uburaya bavuga ko ubukene mu miryango yabo ari bwo butuma bishora mu buraya bubateza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umwe muri bo utashatse kwivuga izina agira ati “Njyewe ikintu numva cyakorwa ngo uyu mwuga tuwureke keretse tubonye nk’amafaranga! Ubu se wawureka nta mafaranga ufite ukabaho gute!”

Mugenzi we yungamo ati “Njyewe iyo nkubise imitwe nkareba hirya no hino mbona nta kindi nakora kuko hari igihe unavuka ahantu utamenya uko hameze ukava mu cyaro ukaza mu mujyi gukora uburaya.”

Akomeza agira ati “Mfite imyaka 22 nabutangiye mfite imyaka 12. Nta kundi wagira! Njyewe nahuye n’abandi bana barambwira ngo ‘sha twebwe duhura n’abagabo bakaduha amafaranga’ nanjye ni uko nagiye!”

Ababyeyi batandukanye muri Rusizi bavuga ko bakomeza kwigisha abana babo,n’ubwo babigisha ariko ngo kubonera umuti icyo kibazo cy’uburaya ntibyoroshye; nk’uko uwitwa Nyirarukundo Agathe abisobanura.

Agira ati “Tugerageza kubwira abana bacu ngo bareke imyitwarire mibi ariko biragoye kuko hano hanze bahahurira n’ibishuko byinshi by’abantu babaha amafaranga bakabashora mu busambanyi. Ubu twatangiye kubiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi ngo turebe ko hari icyo bizatanga.”

Gusa ariko abakora uburaya muri Rusizi babonye umuryango wita ku buzima ugiye kubafasha witwa "Ihorere Munyarwanda", ukazabafasha mu kurwanya icyorezo cya SIDA no kuvana mu bukene abakora umwuga w’uburaya.

Mwananawe Aimable avuga ko baje gufasha abakora umwuga w'uburaya kwihangira imirimo
Mwananawe Aimable avuga ko baje gufasha abakora umwuga w’uburaya kwihangira imirimo

Mwananawe Aimable, umuhuzabikorwa w’uwo muryango avuga ko baje gukorera mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo kurwanya ubukene butuma bamwe bishora mu buraya.

Agira ati “Twifuza ko baba abantu nk’abandi bagashobora kwiteza imbere haba mu by’ubuzima n’imibereho, tunabafasha no mu mishinga iciriritse.

Akomeza agira ati “Icyo gihe ntibazongera kugurisha imibiri yabo kuko batazabona umwanya wo kwirirwa bakora ngo babone n’imbaraga zo kurara amajoro.”

Umuryango "Ihorere Munyarwanda" uzamara umwaka umwe mu Karere ka Rusizi aho ku ikubitiro uzakorana n’abakora uburaya 500.

Ubwandu bw’icyorezo cya SIDA ku rwego rw’igihugu buri kuri 3%. Gusa ariko abakora uburaya, imibare iva muri Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko indaya imwe muri ebyiri iba yanduye SIDA. Bivuze ko hadafashwe ingamba zo kubegera bakwirakwiza ubwandu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

izondaya nukuzikumira hakirikare kuko bakokoza nabarimunda bataravuka

Jackson yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

habeho gushakisha umuti w’ icyo kibazo bikiri vuba, kko baramutse babyihoreye umubare w’ Indaya muri Rusizi wakiyongera kdi harimo gutera imbere umunsi kuwundi, byatuma habaho isura mbi rwose. Abayobozi babishyiremo umwete, Murakoze.

Brigitte yanditse ku itariki ya: 23-09-2017  →  Musubize

mugihumbi magana inane zirwaye sida zokicwa namacinya

kiki yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka