Rusizi: Batashye irerero rizunganira ababyeyi mu burere bw’abana

Tariki ya 29 Nzeri 2023 mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkungu hatashywe irerero ryitezweho kunganira ababyeyi mu burere bw’abana babo.

Ababyeyi bafite abana bato b’incuke muri uyu Murenge bavuga ko aya mashuri aje ari igisubizo ku bana babo batari bafite uburyo bwo kubona aho biga hafi y’ingo zabo.

Irerero ryubatswe ku nkunga ya Help A Child na AEE
Irerero ryubatswe ku nkunga ya Help A Child na AEE

Umutoniwase Angelique ni umubyeyi wishimiye ko bahawe irerero kuko bari bafite ikibazo cyo kubona aho abana babo biga.

Ati “Abana bacu mbere bigiraga ku kagari kandi ari benshi nta bwisanzure bari bafite none ubu ubwo twubakiwe rino rerero bizabafasha kwiga bisanzuye kuko ubu hari umwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu. Buri mwana azajya yiga mu cyiciro cye aho kuba bose bakomeza kwigana kandi barutanwa”.

Aba babyeyi bahawe iri rerero basanga abana babo ntawe uzongera kwirirwa mu rugo atagiye mu ishuri nk’abandi ngo ahabwe ubumenyi akiri muto.

Nyirahabimana yavuze ko ari igikorwa cyiza kuba babonye iri rerero bugufi bw’imiryango yabo kuko bizabafasha ubwabo kwiteza imbere igihe bazaba bazi ko abana babo bari ku ishuri.

Abayobozi bateye inkunga mu kubaka iri rerero bashimiwe
Abayobozi bateye inkunga mu kubaka iri rerero bashimiwe

Ati “Imirimo yacu tuzajya tuyikora dutekanye kuko tuzaba twizeye ko abana bacu bari kumwe n’ubareberera nta kibazo bari buhure na cyo”.

Nteziyaremye Jean Pierre uhagarariye amashuri yisumbuye n’imyuga mu Karere ka Rusizi, akaba yari ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere, yavuze ko amashuri meza agamije gufasha abakiri bato guhabwa uburezi bw’ibanze bakiri bato.

Ati “Aba bana mureba ahangaha ni bo bazaba abaturage ba hano muri aka gace mu myaka iri imbere. Ndizera neza ko aba bana baziga neza babifashijwemo n’ibi byumba by’amashuri bakazavamo abantu beza”.

Yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kubaka iri rerero barimo Help A Child, AEE bafashije Akarere ka Rusizi kugira ngo hubakwe irerero rizafasha abana bato kwitabwaho uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka