Rurageretse hagati y’Akarere ka Nyamasheke na "China Road"

Isosiyete ikora imihanda “China Road and Bridge Corporation” irashinjwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kutubahiriza inshingano mu ikorwa ry’umuhanda wa Kivu Belt.

Akarere kijeje abaturage ko uyu muhanda utazamurikwa abawukoze badakemuye ibibazo bateje.
Akarere kijeje abaturage ko uyu muhanda utazamurikwa abawukoze badakemuye ibibazo bateje.

Ibi bije nyuma y’uko iyi sosiyete iciye itiyo y’amazi aho bita ku Kabeza mu Murenge wa Kagano, igasabwa kuyisubiranya ikoze neza ahubwo ikabikora nabi kandi ikabikora mu buryo budasobanutse.

“China Road and Bridge Corporation” kandi irashinjwa kuyobya amazi yavaga ku misozi ikayayobora mu baturage, bigatuma imyanda imanuka mu ngo z’abaturage ndetse akanabangiriza ibyabo.

Byatangiye ubwo abakozi bashinzwe iby’amazi basabiye iyi sosiyete ikora umuhanda uva Nyamasheke ugana i Karongi, China Road, kudataba no gutsindagira umuhanda uri hejuru y’amatiyo atwara amazi hatabanje gushyirwamo igituma iyo habaye ikibazo bidasaba ko umuhanda bawuca ahubwo bagasanira itiyo hakurya y’umuhanda.

Umwe mu bahanga mu mazi abisobanura agira ati “Bisaba gushyiraho akantu bita “gain” ni icyuma gituma iyo itiyo icitse bayisanira hanze y’umuhanda bidasabye ko bongera gusenya umuhanda, Abashinwa barashaka kubikora ku ngufu bagahita bigendera kuko benda kumurika umuhanda, ndetse barangije gusubiranya umuhanda batabikoze.”

Abashinwa barashinjwa kuzinzika Akarere ka Nyamasheke ku matiyo y'amazi baciye.
Abashinwa barashinjwa kuzinzika Akarere ka Nyamasheke ku matiyo y’amazi baciye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bwamaze gushyikiriza iki kibazo inzego zibishinzwe, kandi ko batemera kwakira uyu muhanda mu gihe China Road idakemuye ibibazo yateje abaturage.

Ntaganira Josué Michel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, abisobanura agira ati “Twamenyesheje abashinzwe gukurikirana uyu muhanda, ntabwo tuzemera kuwakira badakosoye amakosa yakozwe! Baciye itiyo turabibabwira aho kuyisana uko bikwiye bitwikira ijoro barongera barasubiranya barigendera”.

Ntaganira avuga ko uretse kuba baraciye itiyo ijyana amazi, China Road ifitanye ibibazo byinshi n’abaturage nyuma yo kuyobora amazi mu baturage, bikabateza ingaruka nyinshi, akizeza abaturage ko abashinzwe imihanda bemeye kuzaza bakareba ibibazo byose biri mu ikorwa ry’umuhanda kandi ko umuhanda uzakirwa byakemutse.

Abahagariye China Road ntibifuje kugira icyo batangaza nubwo bivugwa ko uyu muhanda ushobora kuzamurikwa mu gihe cya vuba ariko kitaratangazwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka