Ruhango: Ubufasha yahawe avuye Iwawa bumugejeje ku ntera ishimishije y’iterambere

Félicien Habagusenga, umusore wo mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge kugeza n’aho yajyanywe kugororerwa Iwawa, avuyeyo aza guhura n’umuryango ‘Rungano Ndota’ ukorera muri ako karere uramuganiriza, ahavana igitekerezo cyo korora ingurube, zikaba zimugejeje ku ntambwe ishimishije mu kwiteza imbere.

Félicien Habagusenga wazamuwe n'ubworozi bw'ingurube
Félicien Habagusenga wazamuwe n’ubworozi bw’ingurube

Habagusenga wari warigiye Iwawa umwuga wo kubaka, yakoze ako kazi yizigamira, ari na ho yakuye igishoro cyo korora ingurube, ahera kuri ebyiri, ariko umwaka ngo waje kurangira afite ingurube 25.

Uwo musore ashimira cyane umuryango Rungano Ndota, wakomeje kumukurikirana, umugira inama, ndetse umwongerera igishoro biciye mu nguzanyo, nk’uko abyivugira.

Ati “Mu gutangira bampaye ibihumbi 50Frw, ngomba kwishyura 25Frw. Maze kwishyura noneho bampaye ibihumbi 100Frw, nishyura ibihumbi 50Frw. Ni inkunga ikomeye bampaye, kuko byatumye nagura ubworozi bwanjye bw’ingurube, zagwira nkagurisha nkizigamira”.

Arongera ati “Amafaranga amaze kugwira, niyubakiye inzu iwacu mu Ruhango ifite agaciro ka Miliyoni 2Frw, andi amfasha gukorera perimi, ubu nkaba mfite kategori A na B. Ubworozi bwanjye bwarakomeje bukurikiranwa n’umubyeyi wanjye, jyewe njya i Kigali gukora akazi k’ikimotari. Ubu ntwara moto y’abandi, ariko nkora nyishyura ku buryo mu gihe gito izaba iyanjye, nkumva nzahita nyigurisha nkongeraho amafaranga nkagura nshya”.

Habagusenga yiyubakiye inzu nubwo itaruzura neza
Habagusenga yiyubakiye inzu nubwo itaruzura neza

Habagusenga w’imyaka 24 waretse burundu ibiyobyabwenge, avuga ko ubu icyo akeneye cyose akibona, ndetse akaba anafasha umuryango we mu byo ukenera buri munsi, ariko agashimira cyane umuryango Rungano Ndota, kuko ngo wabigizemo uruhare rukomeye.

Umuryango Rungano Ndota ukorera mu Karere ka Ruhango kuva mu 2017, intego yawo ikaba ari ugufasha urubyiruko rwo mu miryango ikennye kwikura mu bukene, nk’uko bisobanurwa na Gatera Vincent Pallotti, ushinzwe gahunda muri uwo muryango.

Ati “Twatangiye dukorana n’urubyiruko 50, none ubu tugeze kuri 330. Icy’ingenzi tubafasha ni uguhindura imyumvire, bakumva ko gutera imbere biri mu biganza byabo kuko tubafasha kuvumbura ibyo bashoboye. Iyo bamaze rero kugaragaza imishinga yabo, tubaha inguzanyo irimo n’inkunga, kuko nk’uwo duhaye ibihumbi 200Frw yishyira ibihumbi 100Frw gusa, kandi abo twagurije bose barishyuye neza, bigatuma tuguriza n’abandi”.

Uyu muryango ukorana n’urubyiruko, urukurikirana mu gihe cy’imyaka itatu, abayisoje bagahabwa seritifika bagakomeza imishinga yabo, aho ku cyiciro cya mbere hasoje 73, naho uyu munsi tariki 1 Werurwe 2024, hakaba hasoje abandi 65.

Gatera Vincent Pallotti,
Gatera Vincent Pallotti,

Muri abo hari abafite imishinga y’ubukorikori, abadoda, abahinga, abatunganya ibikomoka ku musaruro w’ubuhinzi, abacuruza ibintu bitandukanye, kandi bose bafite icyizere cy’ejo hazaza, kuko ari inzira yo kwihangira imirimo ibakura mu bushomeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Benimpuwe ukorana na Rungano Ndota, Nyiramana Verdiane, avuga ko bahisemo gukorana n’urubyiruko kuko ari rwo rukunze guhura n’ibibazo bitandukanye.

Ati “Muri iki gihe usanga urubyiruko ari rwo ruhura n’ibibazo byinshi birimo ubukene, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ni rwo rubamo abashomeri benshi n’ibindi. Iyo rero ukoranye n’urubyiruko uba ukoranye n’Igihugu cyose kuko ni benshi, kandi ngendeye ku rugero rwa Ruhango, turagenda tubona ko bishoboka, icyifuzo akaba ari uko twagera mu gihugu hose”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimiye umuryango Rungano Ndota, kuko ufite intego zihura n’iza Guverinoma y’u Rwanda, zo gufasha urubyiruko kwiteza imbere, anarubwira ko akarere gafite amafaranga yagenewe imishinga yarwo.

Ati “Ndashimira Rungano Ndota kubera intego ntagereranywa mufite, zo kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, kurukura mu bukene, ni intego zijyanye n’ibikenewe mu gihugu, birimo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo. Turabashimira”.

Yungamo ati “Hari abahoze babaza uko babona amafaranga yo kubunganira mu byo bakora kugira ngo babinoze, mu karere arahari, icyo mubura ni amakuru, muzaze bayabahe. Icyo musabwa ni ukwigaragaza, abishyize hamwe muri 10, 15 cyangwa 20, mwerekane ibyo mukora, twebwe turabashyigikiye”.

Umuryango Rungano Ndota wita ku rubyiruko rwo mu miryango ikennye, harimo abacikirije amashuri, abishoye mu biyobyabwenge, ababyariye iwabo n’abandi bugarijwe n’ubukene, ukabafasha kwishakira ibisubizo.

Habagusenga ni n'umumotari
Habagusenga ni n’umumotari
Nyiramana Verdiane
Nyiramana Verdiane
Hari abakora ibikomoka kuri soya nkinyama za Tofu
Hari abakora ibikomoka kuri soya nkinyama za Tofu
Umuryango Rungano Ndota wita ku rubyiruko rusaga 300 mu Ruhango
Umuryango Rungano Ndota wita ku rubyiruko rusaga 300 mu Ruhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rungano-ndota mukomereze aho mukora ibikorwa by’ubutwari

alias yanditse ku itariki ya: 2-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka