Rubavu imvura yasenye umuyoboro w’amazi yangiriza abaturage

Umuyoboro ukura amazi mu Mujyi wa Rubavu uyaganisha mu kiyaga cya Kivu wasenywe n’imvura, amazi yirara mu ngo z’abaturage.

Uyu ni umuyoboro wari usanzwe uyobora amzi uyakura mu Mujyi wa Rubavu uyajyana mu kivu
Uyu ni umuyoboro wari usanzwe uyobora amzi uyakura mu Mujyi wa Rubavu uyajyana mu kivu

Ayo mazi yasenye inzu eshatu, anangiza ibikoresho bitandukanye byo mu mazu agera ku icumi.

Iyi mvura yaguye mu Mudugudu wa Irakiza, Akagari ka Bugoyi Umurenge wa Gisenyi, guhera saa sita kugeza saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira 2016.

Mutoni umunyeshuri muri Kaminuza ya ULK ishami rya Rubavu, avuga ko ava ku ishuri yasanze ibintu byose byuzuye amazi kugera ku buriri araraho.

Yagize ati "Imvura yaguye ntahari, ariko naje nsanga ibintu byose byuzuye amazi. Sinjye njyenyine wangirijwe kuko nabo duturabye nibyo byababayeho."

Mutoni yasanze inzu ye yuzuye imazi ibintu byo mu nzu byatose
Mutoni yasanze inzu ye yuzuye imazi ibintu byo mu nzu byatose

Mugisha Honore umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gisenyi, avuga ko bitabaje imodoka zivoma amazi kugirango ziyakure mu mazu amwe atasenyutse, abantu babashe gusubira kuyaturamo .

Yanavuze ko iyi mvura yangije umuhanda mushya wari umaze iminsi wubatswe mu Mujyi wa Rubavu.

Mu rwego rwo kwirinda ko imvura ishobora kongera kugwa igasenya andi mazu, uwo muyoboro w’amazi wahise ukosorwa amazi arayobywa, kuburyo atongera kugana mu baturage.

Hagati aho ngo ubuyobozi bw’umurenge buri gukorera ubuvugizi abasenyewe kugirango bafashwe kubona aho baba bikinze imvura.

Umuyoboro w’amazi wangijwe n’ imvura wubatswe mu mwaka wa 2012, ariko ngo byagaragaraga ko wangijwe n’amazi n’ubwo utahise usanwa.

Gukura amazi mu mazu byari ingorabahizi
Gukura amazi mu mazu byari ingorabahizi
Nyuma yo gusenya umuyobora yiraye mu baturage yangiza amazu n'ibiyarimo
Nyuma yo gusenya umuyobora yiraye mu baturage yangiza amazu n’ibiyarimo
Kubona aho unyura byari ingorabahizi
Kubona aho unyura byari ingorabahizi
Ingabo na Polisi zifatanyije n'abaturage kurwanya amazi yinjiye mu baturage
Ingabo na Polisi zifatanyije n’abaturage kurwanya amazi yinjiye mu baturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

umuntu wubatse uyu muyoboro ntago yawubatse neza

claudio yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

ABASENYEWE N’IMVURA RETA IJYIRE UKO IBARWANAHO

CHANCE yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Abangirijwe n’imvura tubifurije gukomeza kwihangana

CHANCE yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka