Rubavu: Bifuza ko hajyaho umugoroba wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bifuza ko hajyaho umugoroba wahariwe kurwanya iboyobyabwenge kugira ngo babirwanye bicike kuko biri kwangiza urubyiruko.

Kanyarukato Ernest (wambaye imyambaro y'umukara) ari kubwira Guverineri Munyantwari ko batewe impungenge n'ibiyobyabwenge
Kanyarukato Ernest (wambaye imyambaro y’umukara) ari kubwira Guverineri Munyantwari ko batewe impungenge n’ibiyobyabwenge

Aba baturage bavuga ko ikiyobyabwenge cy’urumogi aricyo kigaragara cyane mu karere kabo. Abarunywa n’abacuruza nabo ngo bagaragara hirya no hino mu midgudu. Urwo rumogi ruturuka muri Congo (DRC).

Kanyarukato Ernest, utuye mu murenge wa Nyundo avuga ko urubyiruko rutandukanye rwo muri ako karere rwishora mu kunywa urumogi kuko barubona hafi.

Ibyo ngo biteye impungenge ababyeyi kuko bibaza uko abana babo bazakura. Iyo bamaze kurunywa rurabangiza, baba bari ku ishuri ntibatekerezo ibyo kwiga ahubwo ngo bagatekereza gukora ibibi birimo urugomo, ubusambanyi n’ibindi.

Agira ati “Turigisha abana tukabatangaho imitungo ariko bahura n’urumogi bikaba birarangiye, bikomeje gutyo nta bayobozi n’abazakorera igihugu tuzabona.”

Akomeza avuga ko urwo rumogi rucururizwa mu midugudu kuburyo ngo hagiyeho ‘umugoroba wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge’ abaturage baganira ku buryo rwacika.

Ahamya ko nkuko n’ibindi bibazo bitandukanye biganirwaho mu “Mugoroba w’ababyeyi” bigakemuka n’ibiyobyabwenge bihariwe umugoroba wabyo byacika burundu.

Agira ati “Mu midugudu aho dutuye abacuruza ibiyobyabwenge turabazi, ababikoresha turabazi, ariko nta mbaraga zishyirwa mu kubahagarika ngo bigishwe kubireka kubicuruza no kubikoresha, nibananirana bashyirwe mu kato.”

Mugenzi we witwa Nzuwera Jean ahamya ko abaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo aribo cyane cyane bahura n’ingaruka mbi z’urumogi.

Kuko ngo usibye abarugurira mu Rwanda hari n’abambuka bakajya mu mujyi wa Goma kurunywerayo.

Aba batawe muri yombi bari kwinjiza ibiro 250 by'urumogi muri Rubavu
Aba batawe muri yombi bari kwinjiza ibiro 250 by’urumogi muri Rubavu

Tariki ya 11 Mutarama 2017, ubwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse yasuraga Akarere ka Rubavu yavuze ko ubuyobozi bufatanyije n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano bakora ibishoboka bakarwanya ibiyobyabwenge.

Ahera aho ahamagarira n’abaturage gukomeza gutanga amakuru yaho baba bazi haherereye ucuruza urwo rumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge.

Guverineri Munyantwari avuga ko hategurwa uburyo bo mu bihugu byombi (Rwanda na Congo) bazahura bakaganira ku kurwanya urumogi n’ibindi biyobyabwenge.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Rubavu buhamya ko mu mwaka wa 2016, bafashe ibiro 1200 by’urumogi byinjijwe muri ako karere. Naho kuva umwaka wa 2017 watangira, hamaze gufatwa ibiro 350.

Rwinshi mu rumogi rwinjizwa mu Rwanda, runyura kiyaga cya Kivu no mu nzira zitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje kubona hari urubyiruko rurara rugenzwa nokujya muri congo kwikorerayo ibiyobyabwenge nibahanwe bikomeye.

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 13-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka