Rubavu: Abana basigwa ku mupaka bagiye gushyirirwaho amarerero

Ababyeyi basiga abana ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo (DRC) bagiye gucuruza i Goma, bagiye gushyirirwaho amarerero bazajya basigamo abana babo.

Ababyeyi b'i Rubavu basiga impinja ku mupaka bakajya gukorera amafaranga i Goma (Photo Archives)
Ababyeyi b’i Rubavu basiga impinja ku mupaka bakajya gukorera amafaranga i Goma (Photo Archives)

Icyo cyemezo gifashwe nyuma yo kubona ko ababyeyi batandukanye bo mu Karere ka Rubavu bakomeje gusiga abana babo ku mupaka ahazwi nka "Petite Barrière" bakajya gukorera amafaranga i Goma, abana bagasigara bicwa n’inzara n’izuba.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse avuga ko hari ingamba zagiye zifatwa ariko zikaba zitaratanze ibisubizo bihamye.

Agira ati "Hari ingamba zagiye zifatwa ariko ikibazo nticyashira. Ubu rero tugiye guhera ku babyeyi tuganire nabo tumenye abo ari bo.

Ikindi hagiye gushyirwaho amarerero kugira ngo mu gihe abo babyeyi bagiye gucuruza abana basigare berererwa ahantu hizewe n’ababyigiye."

Abana basigwa kuri uwo mupaka biganjemo impinja zitaranageza ku myaka ibiri y’amavuko. Rimwe na rimwe usanga izo mpinja ziri kurerwa n’abandi bana baba bataye ishuri, bagahembwa amafaranga make.

Sinamenye Jeremie, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko uburyo bw’amarerero buzafasha mu kurandukara ikibazo cy’ababyeyi basiga abana babo ku mupaka.

Akomeza avuga ko icyo kibazo kigaragara cyane mu mirenge ya Nyamwumba, Gisenyi, Rugerero, Rubavu na Cyanzarwe. Akomeza avuga ko mirenge ya Rubavu na Gisenyi ariho bazahera bashyira ayo marerero.

Bamwe mu bana bata ishuri bakajya kurera impinja ziba zasizwe ku mupaka, bagahembwa
Bamwe mu bana bata ishuri bakajya kurera impinja ziba zasizwe ku mupaka, bagahembwa

Tariki ya 23 Ukuboza 2016, ubwo Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) rwagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, rwabwiye ubuyobozi bw’iyo ntara ko abana basigwa na ba nyina ku mupaka bagiye gucuruza muri Congo, ari ihohotera babakorera.

Rose Rwabuhihi, umuyobozi mukuru ushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburinganire muri GMO yavuze ko ari ikibazo gikomeye gikwiye gushakirwa umuti.

Agira ati ʺNi ikibazo gikomeye, uhasanga abana bato barimo abahetse barumuna babo basigiwe na ba nyina bagiye hakurya muri Congo gucuruza. Iryo rero ni ihohoterwa rikorerwa abo bana kandi rigomba gucika.ʺ

Guverineri Munyantwari avuga ko hagiye gushyirwaho amarerero yo kurereramo abana basigwa ku mupaka
Guverineri Munyantwari avuga ko hagiye gushyirwaho amarerero yo kurereramo abana basigwa ku mupaka

Ikibazo cy’ababyeyi basiga abana babo ku mupaka bakajya gushaka amaramuko muri Congo cyavuzwe kuva mu myaka ishize.

Bagiye bakoreshwa inama kenshi ngo hashakwe umutiwacyo ariko ntihaboneke umwanzuro uhamye.

Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zivuga ko umunyagihugu wese agomba gusohoka mu gihugu afite urupapuro rubimwemerera.

Ababyeyi basiga abana ku mupaka bavuga ko bo ubwabo kwambuka bajya muri Congo biborohera kuko berekana indangamuntu gusa bakambuka mu gihe ngo bari kumwe n’abana babo basabwa urupapuro rw’inzira.

Impamvu abo babyeyi berekana indangamuntu gusa ni uko abaturage bo mu mirenge ihana imbibi na Congo bemerewe kwambuka berekanye indangamuntu gusa. Ariko bakaba batarenza umunsi umwe batarataha mu Rwanda.

Abo babyeyi bakomeza bavuga ko ibihumbi birenga 10RWf basabwa nggo babone urupapuro rw’inzira rw’abana babo, ari menshi kuburyo kuyabona bibagoye. Iki kandi ngo kubona amafaranga bahemba abakozi barera abana babo biragoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndavuga nko kuba bafungura "GARDERIES" zo ku mipaka zidahenze bamaze kureba uko imikorere ya banyiri gusiga abana iba imeze bityo bakagira icyo babasaba "contribution" asigaye Leta zombi zigashinga ikigega gishinzwe kurengera abo bana ndetse n’abandi bose bashaka gusiga abana muri za garderie" bityo LETA ZIGASHYIRAMO /ZIIGASHORAMO amafranga menshi ku buryo azagenda agaruka buhoro buhoro maze abana b’ibihugu byombi nabo bagakura neza....ndetse n’abandi batambuka bakaba bagana ibigo nk’ibyo kugira ngo barereshe abana babo. Aha rero hagomba umushinga uboneye. niba bikenewe twibaze uko byagenda n’ayo byatwara kandi dushakishe aho yaturuka....

rangira yanditse ku itariki ya: 1-01-2017  →  Musubize

kurengera abana ni inshingano za buri wese. kuko Ejo hazaza ni wa mwana nawe uzakurengera. ni byiza ko rero leta zombi zihana imbibi zafata ingamba zihamye kandi ntawe zihutaje. Biroroshye cyane kuri Police za leta zombi zarebera hamwe uburyo bworoshye bwatuma ababyeyi babo bana badatana n’abana babo kandi bakanoroherezwa kujya kubacira incuro bifashishije ko kuva kera na kare imipaka itarabaho abantu bahahiranaga. ntibyumvikana ukuntu ingagi n’izindi nyamaswa zo mu karere zidacuzwa abana bazo ariko uwo umuntu ukabona yinera nk’uko biboneka kuri iyi foto hejru nyina yagiye. ikindi gishoboka Police ishinzwe umutekano n’imbibi ishobora korohereza abambuka binjira cg se basohoka kujya bambukana abana babo nyuma yo kwerekana nibura ko aribo bababyara (ifishe yo gukingizwa cg se icyemezo cyo kubyara) bityo abana ntibarenganywe. ibyo byose kugera aha ntibihenze. naho kubirebana n’amikoro y’igihugu nk’u Rwanda ndetse na Congo hari ikindi kirenzeho cyakorerwa abo bana kandi na ba nyina bakabyungukiramo.

rangira yanditse ku itariki ya: 1-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka