RDF yoroje imiryango 15 itishoboye
Ingabo z’ Rwanda (RDF), zoroje imiryango 15 itishoboye yo mu Karere ka Kayonza na Gatsibo.
Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, Cyitabirwa n’ubuyobozi bw’ingabo, ubwa Polisi, ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire.
Horojwe imiryango itanu yo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, n’indi 10 yo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore y’abaturage birukanywe mu Gihugu cya Tanzaniya.
Aborojwe inka bahawe n’ibikoresho byo kuzitaho birimo imyunyu y’inka n’ibindi banasabwa kuzifata neza kugirango zizabakenure, nk’uko Brig.Gen Denis Rutaha waje ahagarariye ingabo yabitangaje.
Yagize ati“ Izi nka muzihawe kugirango zizabavane mu bukene. Ntawemerewe kuyigurisha cyangwa kuyikoresha ikindi itagenewe, kuko nizibyara namwe muzaziturira abandi”.
Brig Gen Rutaha yavuze kandi ko igikorwa nk’iki ari kimwe mu bikorwa ingabo zifite mu nshingano, kuko nyuma yo kurinda umutekano w’Igihugu, zinakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
Aborojwe biyemeje gufata neza inka bahawe, ndetse bashimira byimazeyo Ingabo z’u Rwanda zaboroje, ngo kuko ari ubwa mbere batunze inka.
Mukakibibi Jacquline yagize ati “Iyi nka nzayifata neza nk’abana banjye. Nzayigaburira, nzayuhagira, nzayikorera n’ibindi byose ishishe impe umusaruro.”
Senkwakwe Hashimu nawe worojwe yavuze ko amaze igihe ahanze amaso Perezida wa Repubulika ategereje ko nawe azamugabira, none ngo biciye mu Ngabo z’igihugu yasubijwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Judith Kazayire yashimiye ingabo z’u Rwanda ku bikorwa bafashamo abaturage, birimo no kuzamura gahunda ya Gira inka yashyizweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gutangwa inka zirenga 700 babifashwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye, Intara ikaba ifite gahunda yo kuzatanga izigera ku gihumbi mu mwaka wa 2017.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|