RDF yiyemeje gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare
Ba ofisiye 30 mu ngabo z’u Rwanda batangiye amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.
Ayo mahugurwa atangirwa mu kigo cy’amahoro (RPA)giherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangiye kuri uyu wa 20 Werurwe akazasozwa tariki 31 Werurwe 2017.
Barayahabwa n’umuryango witiriwe Gen Romeo Dallaire (The Romeo Dallaire child soldiers Initiative) ugamije kurwanya icyo kibazo, ukaba ufite icyicaro muri kaminuza ya Dalhousie mu gihugu cya Canada.
Uyu Gen. Roméo Dallaire niwe wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Col Jules Rutaremara, Umuyobozi w’ikigo cy’amahoro cy’u Rwanda (RPA) afungura aya mahugurwa, yavuze ko ingabo z’u Rwanda hari ubumenyi zari zisanganywe ku gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.
Yagize ati « u Rwanda rwigeze kugira abana baza mu ntambara bashaka ubuhungiro mu ngabo RDF ikiri RPA (Rwandese Patriotic Army).
Abo bana babonye ubuhungiro ariko igihugu kimaze gufatwa, Leta y’u Rwanda yahise ibakura mu ngabo ibasubiza mu buzima busanzwe ».
Col Jules Rutaremara yongeyeho ko ubu nta kibazo cy’abana binjira mu gisirikare leta y’u Rwanda igifite.
Ati «U Rwanda rwohereza ingabo ahantu henshi aho icyo kibazo kiri.
Kuba twebwe ingabo zacu zijya ahantu hari icyo kibazo birumvikana ko u Rwanda ari igihugu gikwiye kuba gifata iya mbere mu kurwanya icyo kibazo.»
Col Rutaremara yakomeje avuga ko muri Gicurasi 2016, hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’umuryango witiriwe Gen. Romeo Dallaire.
Darin Revees ushinzwe amahugurwa muri uwo muryango witiriwe Gen. Romeo Dallaire akaba yari amuhagarariye, yavuze ko bagiranye ubufatanye n’igisirikare cy’u Rwanda kugira ngo impande zombi zirusheho gusangira ubunararibonye.
2nd Lt Emerance Mukeshimana wo mu ngabo z’u Rwanda witabiriye ayo mahugurwa yabwiye Kigali Today ko, azatanga umusanzu we mu kurwanya no gukumira iyinjizwa n’ikoreshwa ry’abana mu gisirikare.
Umuryango witiriwe Gen. Romeo Dallaire ukorera ku isi hose ukaba warashinzwe muri 2007.
Imibare itangwa n’uyu muryango igaragaza ko ubu ku isi habarirwa abana ibihumbi 250 bagiye binjizwa mu gisirikare mu bihe bitandukanye by’intambara.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngewe sinsiga amavuta ngondate ibitazashoboka ntabwo Urwanda rwabiheba.
Turabashimira cyane kuko mutugezaho amakuru meza cyane
Ayo mahugur nimeza kko afit akamaro kanini kungabo z’ u Rwand, ndetse no kurubyir rwo mubihug bitandukanye ingabo z’u Rwanda zijya mubutumwa.