Polisi ya Uganda yiyemeje guhigisha uruhindu abasize bakoze jenoside

Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bagiranye ibiganiro bigamije kureba icyakorwa ngo hongerwe ingufu mu bufatanye basanganywe mu gukumira ibyaha.

Gen Kale Kayihura IGP y'igipolisi cy'Ubugande yakiriwe n'ubuyobozi bukuru bwa Polisi mu Rwanda
Gen Kale Kayihura IGP y’igipolisi cy’Ubugande yakiriwe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi mu Rwanda

Ibi biganiro byabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho intumwa za Polisi ya Uganda ziyobowe n’Umukuru wayo, IGP Gen. Kale Kayihura, zakiriwe n’Umukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kureba aho ibyo impande zombi zumvikanye mu nama iheruka kubera i Mbarara muri Uganda, ku ya 21 Ugushyingo 2016 bijyanye no gukumira ibyaha, bigeze bishyirwa mu bikorwa ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu gihe kiri imbere.

Ukuriye INTERPOL muri Uganda, AIGP Assan Kasingye, yavuze ko hari byinshi byakozwe ku mpande zombi bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Yagize ati “Habayeho guhanahana amakuru bituma abakekwaho ibyaha ku mpande zombi bafatwa ndetse n’ibyibwe birimo imodoka eshatu na moto imwe bisubizwa ba nyirabyo.

Hari kandi abakekwaho icyaha cya Jenoside 10 muri 167 bihishe muri Uganda, bamaze gufatwa,tukaba tugiye kongeramo imbaraga ngo n’abandi bafatwe”.

IGP Gen Kale Kayihura yakiriwe mu cyubahiro ku biro bikuru bya Polisi y'igihugu ku Kacyiru
IGP Gen Kale Kayihura yakiriwe mu cyubahiro ku biro bikuru bya Polisi y’igihugu ku Kacyiru

ACP Peter Karake, Umuyobozi wa INTERPOL mu Rwanda, avuga ko ikigiye kongerwamo imbaraga ari uguhana amakuru kugira ngo abanyacyaha aho bari hose bafatwe.

Ati “Tugiye kurushaho guhanahana amakuru hagamijwe gufata abanyabyaha ku mpande zombi no kuvumbura amayeri mashya bakoresha.

Tuzakomeza kandi gukorera imyitozo hamwe bityo duhugurane kurusha uko byari bisanzwe”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko Polisi ya Uganda ifite ubushake bwo gukomeza gufata abakekwaho ibyaha, cyane cyane abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bafite ubushake kuko iyo tubonye amakuru ajyanye n’abakekwaho icyaha cya Jenoside aturuka mu baturage cyangwa mu nzego zishinzwe iperereza tukayabagezaho, bakorana umwete bakabafata byihuse bakabadushyikiriza nk’uko baherutse kubikora, aho badushyikirije umuntu wari warakatiwe akaza gutoroka gereza”.

Ibi biganiro byabanjirijwe n’inama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, yahuje abagize ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ibiganiro byibanze ku kurwanya ibyaha.

Itsinda ry'abapolisi ba Uganda na bagenzi babo bo mu Rwanda mu biganiro
Itsinda ry’abapolisi ba Uganda na bagenzi babo bo mu Rwanda mu biganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubugande, bwo, iyo buvuze, ikintu buragikora ejo uzabona,babazanye, uretse kutumva umwicanyi aguhungiyeho ukamwakira umenyeko natakwica, azakumaraho urubyaro. urugero reba, ibyo bakora, muli congo, barabakiriye, ndetse babarekera nintwaro zabo ibintu bitabaho, congo ireba, onu,ireba, ubufaransa bubaha, izindi isi, yose u rwanda, rwonyine, rutari kuzibambulira rusaba ko ubwo batabishaka babitwalira aliko kure yumupaka nabyo ntibabikora ,ubu ubaze abanyecongo, bamaze kwicwa, nabariya, bantu ntibagira umubare ,abagore, abana bafashwe, kungufu nuko ,igitangaje congo imaze, gufata bangahe !!monusco bangahe! uganda, ibafate, ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro,

lg yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Mufate ingamba hakiri kare igihe cyararenze bamwe bapfa batageze imbere yu butabera kubera biguru ntege

man power yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka