Perezida wa Zambia Edgar Lungu araza mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Perezida wa Zambia Edgar Lungu arakorera uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, guhera kuri uyu wa Gatatu kugeza kuwa Kane.

Perezida Kagame ubwo yaherukaga muri Zambia umwaka ushize
Perezida Kagame ubwo yaherukaga muri Zambia umwaka ushize

Perezida Lungu yaherukaga mu Rwanda mu gihe cy’irahira rya Prezida Kagame, aho yaje kumushyigikira ubwo yarahiraga tariki 28 Kanama 2017.

Perezida Kagame we yaherukaga muri Zambia tariki 19 Kamena 2017, aho yari agiye mu ruzinduko rw’akazi.

Icyo gihe abaperezida bombi basangiye ku meza, ku munsi wa kabiri asura akarere ka Kafue karimo uruganda rukora ibyuma rwa ’Kafue Steel Company’, mu rwego rwo kumenya imikorere y’inganda zo muri iki gihugu.

U Rwanda na Zambia bisangiye umubano mwiza ushingiye kuri Politiki. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwari ingenzi ku bihugu byombi kuko bikeneye kungurana ubumenyi.

Biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Lungu azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, agakurikizaho gusura igice cyahariwe inganda cya ’Special Economic Zone’, mbere yo gusangira ku meza na Perezida Kagame.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka