Perezida wa Pologne yasuye Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho (Amafoto)

Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda y’uruzinduko rwa Perezida wa Pologne mu Rwanda, Andrzej Sebastian Duda, kuri uyu wa 8 Gashyantare 2024 yasuye Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, agera no mu ishuri ry’abatabona ryashinzwe kandi rifashwa n’ababikira bo mu gihugu cye.

Perezida wa Pologne na madamu we mu Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho
Perezida wa Pologne na madamu we mu Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho

Ku Ngoro ya Bikira Mariya, we n’umugore we bari kumwe bafashe akanya ko gusengera muri chapelle ya Bikira Mariya, naho mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona, bamugaragariza imikorere y’iryo shuri igihucye gitera inkunga, afata n’umwanya wo kureba imikino abana bamuteguriye.

Perezida wa Pologne yeretswe imikorere y'ishuri ry'abafite ubumuga bwo kutabona
Perezida wa Pologne yeretswe imikorere y’ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Harya buriya uwavuga ko bapfukamye basenga Maliya,yaba abeshye?None se ko bible itubuza gupfukamira ibibumbano,ndetse ikavuga ko ababirengaho izabarimbura ku munsi wa nyuma?

kirenga yanditse ku itariki ya: 9-02-2024  →  Musubize

Sibyo gusa, abanyabyaha Bose bazarimbuka!

Tom yanditse ku itariki ya: 10-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka