Perezida wa Niger n’uwa Djibuti bageze mu Rwanda- Amafoto

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou na Perezida wa Djibuti Ismaïl Omar Guelleh, bakiriwe ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, aho baje kwitabira inama ya Transform Africa iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yakiriwe na Dr Oziel ndagijimana
Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yakiriwe na Dr Oziel ndagijimana

Aba bashyitsi bakiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo Dr Ndagijimana Oziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, ndetse na Dr Ndimubanzi Patrick Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ubuzima.

Bakiriwe kandi na Gen Maj Mubaraka Muganga ndetse n’ Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu Dan Munyuza, bari kumwe na bamwe mu bayobozi baturutse muri ibi bihugu biyoborwa n’abo Baperezida.

Dore mu mafoto aba bayobozi bakiriwe

1. Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yakirwa

2. Perezida wa Djibuti Ismaïl Omar Guelleh yakirwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ningombwa urwanda ruratera intambwe ishimishije muri byose bishoboka

uwizeyimana jpaul yanditse ku itariki ya: 11-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka