Perezida w’u Bushinwa ntazaba azanywe n’amabuye y’agaciro - Ambasaderi Hongwei

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei atangaza ko uruzinduko rwa Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping mu Rwanda rushingiye ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ambasaderi w'u Bushinwa Hongwei mu kiganiro n'abanyamakuru
Ambasaderi w’u Bushinwa Hongwei mu kiganiro n’abanyamakuru

Imyiteguro ya nyuma yo kuzakira Perezida w’u Bushinwa utegerejwe mu Rwanda ku itariki 22 kugeza 23 Nyakanga 2018 igeze kure.

Gusa, Ambasaderi w’icyo gihugu Hongwei yamaze impungenge abibazaga kuri urwo ruzinduko rwa mbere mu mateka y’u Bushinwa mu Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda ntabwo ari igihugu gikize mu mabuye y’agaciro ariko u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye ubufatanye mu bindi bikorwa”

Yabitangaje nyuma y’igihe kinini ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bishinja u Bushinwa ko buzanwa muri Afurika n’amabuye y’agaciro ahaboneka cyane.

Ambasaderi Hongwei yabwiye abanyamakuru ko hari byinshi u Bushinwa bwakorana n’u Rwanda birimo ishoramari, ubuhahirane no guteza imbere umutekano.

Ati “Ubucuti bw’u Rwanda n’u Bushinwa bushingiye ku mahame y’ubwigenge, kubahana, kugira intego imwe y’iterambere no kuzamura ubuzima bw’abaturage. Njye nka Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda,nizera ko uruzinduko rwa Perezida Xi ruzaba urw’amateka mu mibanire y’ibihugu byombi.”

Uruzinduko Perezida Jinping agiye kugirira mu Rwanda ni rwo rwa mbere umukuru w’igihugu w’u Bushinwa azaba agiriye mu Rwanda kuva ibihugu byombi byaba incuti mu myaka 40 ishize.

Kuva icyo gihe amasosiyete n’abashoramari bo mu Bushinwa bakomeje kuza mu Rwanda kuhashaka amahirwe y’ishoramari cyane cyane mu nganda z’imyenda no mu bwubatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Haragahoraho imiyoberre myiza murwanda.

Safari Theoneste yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

China hamwe na Russia barimo gusiga Amerika mu ntwaro za kirimbuzi.Bombi bafite Hypersonic Missiles zigenda + 5000 Km mu isaha,mu gihe Amerika ntazo ifite.America na China kandi bashobora kurwana bapfa South China Sea cyangwa Taiwan.Ibi bishobora guteza intambara ya 3 y’isi yatuma isi yose ishira,kubera ko nta kabuza Russia yatabara China.Tujye tumenya ko imana icungira hafi ibi bihugu by’ibihanganye mu ntwaro za kirimbuzi.Ntabwo izemera ko abantu basenya isi yiremeye.Ahubwo nkuko bible ivuga,imana izatwika intwaro zose zo ku isi,irimbure n’abantu bose bakora ibyo itubuza,barimo n’abantu bakora intwaro.Nibyo bible yita Armageddon kandi ntabwo iri kure,iyo witegereje ibintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho mbere.Muli ibyo twavuga Climate Change no kuvumbura ibitwaro biteye ubwoba bitabagaho mbere.Urugero ni missile y’Abarusiya yitwa RS-28 Sarmat ishobora gusenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Abanyamerika bayibatije Satan 2 kubera kuyitinya.Ntitugapinge ibintu bible ivuga.Bizaba nta kabuza kuko imana itajya ibeshya.Icyo dusabwa ni uguhinduka,aho kwibera mu byisi gusa.

Mazina yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka