Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ashobora kugenderera u Rwanda muri Mata

Hari amakuru yemeza ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ashobora kuza mu Rwanda mu kwezi kwa Kane uyu mwaka.

Perezida Kagame na Perezida Macron w'u Bufaransa.
Perezida Kagame na Perezida Macron w’u Bufaransa.

Biramutse bibaye impamo, Perezida Macron yaba ari we muperezida wa kabiri w’u Bufaransa uje mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubwo ibi bihugu byombi bifitanye amateka akomeye ashingiye kuri Jenoside yakorewe Abatusi ndetse no mu gihe cya nyuma y’ubukoloni.

Uwahaje bwa mbere ni Nicolas Sarkozy waje mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2010 ari Perezida. Yongeye kugaruka nyuma y’imyaka igera kuri irindwi avuye ku mwanya wa Perezida.

Aya makuru yemejwe na Thierry Barbaut, Umufaransa ushinzwe itumanaho mu kigo cy’Abafaransa cyitwa ’Agence des Micro Projets’, gikorana bya hafi n’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere (AFD).

Uyu mugabo utatangaje byinshi kuri uru ruzinduko, yavuze ko mu bizaba bizanye Perezida Macron ari ugutangiza imishinga ibihugu byombi bifitanye.

Ubwo baheruka guhura, Perezida Kagame na Macron baganiriye ku mubano uganisha ku nyungu rusange ibihugu byombi bihuriyeho
Ubwo baheruka guhura, Perezida Kagame na Macron baganiriye ku mubano uganisha ku nyungu rusange ibihugu byombi bihuriyeho

Hashize imyaka igera kuri 24 u Rwanda n’u Bufaransa bidacana uwaka kubera u Rwanda rushinja iki gihugu kugira uruhare rutaziguye muri Jenoside, ibirego u Bufaransa bwakomeje guhakana n’ubwo hari za raporo zagiye zibushyira mu majwi.

Si bwo bwa mbere aba bayobozi bombi baba bahuye, kuko baherukaga guhurira i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri Nzeri 2017.

Icyo gihe, Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ibyo biganiro byibanze ku bufatanye bushingiye ku nyungu z’ibihugu byombi, harimo amahoro n’umutekano muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twishimuye ugo ruzinduko

alias yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

welcome
to
Rwanda

NiyiroraEmmanuel yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Paul kagame niwe wenyine uzatuyobora

ndayambaje jean bosco yanditse ku itariki ya: 1-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka