Perezida Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia Edgar Lungu, waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Perezida Kagame yakira Perezida Lungu wari ukimara kugera i Kanombe
Perezida Kagame yakira Perezida Lungu wari ukimara kugera i Kanombe

Ahagana ku isaha y’isaa Tanu n’igice zo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, nibwo Perezida Lungu yari ageze ku kibuga k’indege cya Kanombe.

Mu mezi umunani gusa abaperezida bombi bamaze kugendererana inshuro eshatu, zirimo uruzinduko rwabanje rwa Perezida Kagame muri Kamena 2017.

Ingendo ebyiri zisigaye zakozwe na Perezida Lungu, waje ubwa mbere mu Rwanda mu gihe cyo kurahira kwa Perezida Kagame, hakiyongeraho n’urw’uyu munsi.

Perezida Lungu yageze mu Rwanda ahagana ku isaha y'isaa Tanu n'igice
Perezida Lungu yageze mu Rwanda ahagana ku isaha y’isaa Tanu n’igice
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimira cyane uko u Rwanda rwacu ruhagaze mu ruhando mpuzamahanga.ibyo byose tubikesha H.E Paul Kagame.

Turamushyigikiye mu rugamba rw’iterambere.

Mwumvaneza yanditse ku itariki ya: 21-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka