Perezida Kagame yambitse amapeti ba ofisiye bashya 478

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti ba ofisiye bashya 478 harimo abakobwa 68, batorezwaga mu Ishuri Rikuru rya gisirikare riri i Gako mu Bugesera.

Perezida Kagame yambitse amapeti abofisiye bashya 478
Perezida Kagame yambitse amapeti abofisiye bashya 478

Perezida Kagame yabambitse amapeti kuri uyu wa kane tariki 23 Gashyantare 2017.

Muri abo bambitswe amapeti, abagera kuri 454 bakurikiranye amasomo mu gihe kingana n’umwaka, abandi 24 bize amasomo y’umwihariko mu mahanga bahuguwe mu gihe kingana n’amezi arindwi.

Nyuma yo kubambika amapeti, Perezida Kagame yababwiye ko bagomba kwibuka inshingano yabo ikomeye yo kurinda Abanyarwanda bose.

Agira ati “Abenshi muracyari bato ariko mugomba kumva inshingano iremereye mufite kuko amateka mwarayabwiwe. Ubu nibwo igihugu kikigira ubusugire kuko bivuze kurengera ubuzima bwiza ku Banyarwanda bose”.

Perezida Kagame avuga ko hakenewe umubare munini mu Ngabo z’Igihugu n’ibikoresho bihagije. Ariko ngo ibyo byose bigira umumaro mu gihe hari ubumenyi.

Yakomeje abahamagarira gukoresha ikoranabuhanga kuko isi igenda ihinduka mu buryo bukomeye haba mu bukungu, igisirikare n’ikoranabuhanga.

Mu masomo bize harimo no gukora akarasisi ka gisirikare
Mu masomo bize harimo no gukora akarasisi ka gisirikare

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu Bugesera, Col FT Mpaka avuga ko abashoje imyitozo bagaragaje ubushobozi buhagije mu by’imitekerereze no mu bijyanye n’umubiri, ku buryo ngo ari abo kwizerwa.

Agira ati ”Bubatswemo ubushobozi bwo guhangana n’ibihe uko byaba bikomeye kose."

Umwe mu barangije kwiga amasomo ya Gisirikare, Emmanuel Ntamugabumwe yagize ati ”Ibi byabanjirijwe no kuvanwa mu buzima bwa gisivili twinjizwa mu buzima bwa gisirikare, aho amezi abiri ya mbere twamaraga igihe tudasizinzira."

Abanyeshuri batatu ba mbere bahawe igihembo na Perezida wa Repubulika, ni Alexandre Kayitare wabaye uwa mbere, Gilbert Nshimiyimana na Jean de Dieu Rwibutso.

Imiryango y'abambitswe amapeti nayo yari yaje kubashyigikira
Imiryango y’abambitswe amapeti nayo yari yaje kubashyigikira

Ni ku nshuro ya gatandatu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yambitse amapeti ba ofisiye, mu rwego rwo kubaka ubunyamwuga bw’igisirikare cy’u Rwanda.

Imyitozo ya gisirikare bahabwa yibanda ku ntego eshatu ari zo indangagaciro, ubunyamwuga n’ubumenyi rusange; nabyo bigizwe n’amasomo yo kumasha, kwiyereka kwa gisirikare n’imyitozo ngororamubiri.

Batozwa kandi kuyobora ingabo mu gihe cy’amahoro no mu gihe cy’imirwano, kurinda umutekano w’igihugu, kwitoza imiyoborere, ubuvuzi bw’ibanze, imicungire y’abantu n’ibintu.

Andi mafoto

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

sukuzamurwa nuguhabwa, kuko aba bari aba siviri

koko yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

Mukomere bana b’Urwanda. Muri beza kandi mwahisemo ubutwari. Muzakomeze mwigire k’umugaba mukuru w’ikirenga(Paul Kagame) ndetse no kuri bakuru banyu babaye intwari nka Fred Gisa na Ibingira...

Nange ndaza vuba, Nizere ko muzanyakira neza kandi mukantoza nkabakuru bange ntakujenjeka.

Kizakinyambo yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

nibyizape baraberewe

irene yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

ndabakunda cyane bakomeze kuturinda goc imanibarinde

twizeyimana jeremie yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

nibyizape baraberewe

irene yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

twishimiye intambwe ingaboz’urwanda zigezemo mugucunga umutekano .

niyifasha froduardi yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

Twishimiye izamurwa muntera z, ingabo zi gihugu. Cyacu imana ibarinde kandi mugire akazi keza

Rukundo fils yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

NI BYO KOKO INGABO ZACU ZIGOMBA KURENGERA UBUZIMA BWIZA ABANYARWANDA BOSE BARANGAJWE NU MUGABA MUKURU WIKIRENGA EXELLENCE PAULO KAGAME

MUGABE ETIENNE yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Mutubarize igihe abandi bazajyirayo,,RDF forever Afande turamwemera kbs Salut!!

Kats yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

ndajyishaka.

muhirwa donati yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

ndajyishaka.

muhirwa donati yanditse ku itariki ya: 23-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka