Perezida Kagame yahuye n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Bushinwa, Perezida wa Repulika Paul Kagame yahuye n’abahagarariye Abanyarwanda baba mu Bushinwa barimo abanyeshuri biga muri icyo gihugu.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Bushinwa Perezida Kagame yahuye n'Abanyarwanda baba mu Bushinwa
Mbere yo gusoza uruzinduko rwe mu Bushinwa Perezida Kagame yahuye n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, nibwo yahuye n’abo Banyarwanda baba mu Bushinwa bari kumwe na bamwe mu bagize urugaga rw’abikorera mu Rwanda.

Mu Bushinwa hari abanyeshuri 500 b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zo muri icyo gihugu. Biga cyane cyane ibijyanye na siyansi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga. Muri bo harimo 50 biga dogitora (PhD).

Perezida Kagame aganira n'abahagarariye Abanyarwanda baba mu Bushinwa
Perezida Kagame aganira n’abahagarariye Abanyarwanda baba mu Bushinwa

Ahuye nabo mbere yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yakoreye mu Bushinwa, guhera ku wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.

Perezida Kagame ari kumwe na Madame Jeanette Kagame ubwo bageraga mu Bushinwa bakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Xi Jinping.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

turishimye cyane kubw’iyo nama yabaye. turashimira n’Imana yaduhaye umuyobozi uzi kubana neza n’abandi

Muberandinda Tuyishime yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

Ngo mwahejwe....mwamaze wibwira ko wari gutanga ku mafrw ukorera aho kugirango abakire...babaheje kuko amikoro ntatwemerera kwakira ihururu ry abantu. Ujye umenya ko ari imisoro igihugu gitakaza. Uwabaheje yarebye kure.

jambo yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

nibyiza kdi nibyagaciro

friday yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Twishimiye cyane perezida wacu kuba yadusuye, nk’abanyarwanda baba hano muri china, byadushimishije cyane, umuntu aba akumbuye byinshi ku gihugu cye. Umuyobozi mwiza ni utekereza abanyagihugu cyane cyane bari mu mahanga akanareba uko bahumeka.

Ntalindwa yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ubuyobozi bwiza ni hano uburebera rwose, umuyobozi mwiza yita kubanyagihugu bose, ureke kinani wumvaga ngo u Rwanda rwaruzuye... Ndizera rwose ko aba banyarwanda bazasoza amasomo baza guteza imbere igihugu cyabo

Kay yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Iki nicyo dukundira Perezida wacu rega.... TUZAGUTORA

carine yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Iri riba ari ishema ku munyagihugu iyo uri hanze ukabona Perezida w’ igihugu cyawe aguhaye umwany, yenda ni nubwa mbere muba muhuye, biba bishimishije kandi bituma wiyumva mu buyobozi unamenya amakuru nyayo y’ igihugu cyawe

Felix yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Kagame n’umuyobozi mwiza ariko avangirwa n’abandi bakorana.
Nkubu hano Beijing twahejwe ahura na mbarwa kdi twese twari dukeneye impanuro ze.Njye byambabaje kuko n’ubwa mbere Nari kuba mbonye ayo mahirwe

kh yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

China ni igihugu kimaze gutera imbere cyane rwose;aba banyarwanda ni bagende bahahe ubumenyi ubundi bagaruke mu Rwagasabo dufatanye kubaka igihugu

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

urabona ariko ibyishimo biri mu maso y’ aba banyarwanda bahuye na perezida, urabona rwose bishimiye umwanya Perezida yabahaye

Janet yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka