Perezida Kagame yahishuye ko abikorera ari bo bateye inkunga Amatora ya Perezida 2017

Perezida Paul Kagame yahishuye ko abikorera mu Rwanda ari bo bateye inkunga amatora ya Perezida ya 2017, bakanarenza ingengo y’imari yari iteganyijwe.

Perezida Kagame avuga ku gaciro k'Abanyarwanda.
Perezida Kagame avuga ku gaciro k’Abanyarwanda.

Mu kugaragaza agaciro Abanyarwanda bihaye, Perezida yabwiye abitabiriye ibirori bya Rwanda Day 2017 byabereye mu Bubiligi, ko igice cy’abikorera kiyemeje ko u Rwanda rutazasaba inkunga y’amatora ateganyijwe, batanga ingengo y’imari yose yari iteganyijwe baranayirenza.

Yagize ati “Uwabaha nk’urugero rushimishije mu ngero nyinshi, murabizi ko igihugu cyacu kijya mu matora mu mezi ari imbere. Ariko mbere yo kujyamo n’ibyo twanyuzemo byose bijyana ahongaho, ejo bundi abanyarwanda baravuga bati ariko ibintu by’amatora bikenera ibikoresho.

Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ku murava bagira ku kwihesha agaciro.
Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ku murava bagira ku kwihesha agaciro.

Abikorera b’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baravuga bati mukeneye iki? Abikorera baricara umugoroba umwe kuwa gatandatu barenza umubare w’ayarakenewe.”

Perezida Kagame yavuze ko kuri we bisobanuye ko Abanyarwanda bamaze kujijuka no kujijukira icyerekezo baganamo. Yongeraho ko bigaragaza ko Abanyarwanda biteguye gushaka ikibubaka badategereje guhora basabiriza.

Perezida Kagame kandi yibukije ko kwanga inkunga atari ugusuzugura abazitanga ahubwo ari ugutanga amahirwe yo kugira ngo habeho imikoranire hagati y’Afurika n’Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turamu cyeneye

uwase yanditse ku itariki ya: 11-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka