Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze i Londres mu Bwongereza aho yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Rishi Sunak, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame na Minisitiri w'Intebe Rishi Sunak baganira
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak baganira

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bombi bahuriye ahazwi nka 10 Downing Street hakorera Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024, bakaba baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza ndetse n’inkunga u Bwongereza bwateye u Rwanda mu myaka 30 ishize ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no ku masezerano y’imikoranire yo gukemura ikibazo cy’impunzi n’abimukira.

Kohereza abimukira bikubiye mu masezerano y’imyaka itanu u Rwanda n’u Bwongereza byasinye muri Mata 2022, hagamijwe guhagarika urujya n’uruza rw’abimukira binjira mu buryo budakurikije amategeko, bigaha urwaho abungukira muri ubwo bucuruzi bushyira mu kaga ubuzima bw’abimukira.

Tariki 17 Mutarama 2024, nibwo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite (House of Commons), yari yatoye uyu mushinga ku majwi 320 kuri 276, ndetse iki cyiciro kikaba ari cyo cyanyuma mu kwemeza uyu mushinga, ari nabyo abayobozi b’u Bwongereza baheraho bagaragaza icyizere.

Uyu mushinga watowe mu cyiciro kibanza n’Abadepite, nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda zivuguruye amasezerano ajyanye no kurengera abimukira, nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwari ruherutse gutesha agaciro amasezerano ya mbere.

Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, wakomeje gukomwa mu nkokora no gushyira mu bikorwa iyi gahunda, aracyategereje ko agera ku ntsinzi agahabwa uburenganzira n’urwego rwa nyuma rw’Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, nyuma y’aho urwa mbere rwo rwamaze kwemeza ko rumushyigikiye, binyuze mu bwiganze bw’amajwi.

Uretse aya masezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda, U Bwongereza butera inkunga imishinga inyuranye mu Rwanda bubinyujije mu kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID). Inzego gitera inkunga harimo uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi n’ishoramari.

U Bwongereza kandi bufasha ikigo cya Rwanda Peace Academy mu gutanga amahugurwa ku basirikare, abapolisi n’abasivili bagiye mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’uwa Afurika yunze ubumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turabashimira mujye muduha amakuru yo muri congo agezweho yaburimunsi murakoze

Ndeberwanimana yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Turabashimira mujye muduha amakuru yo muri congo agezweho yaburimunsi murakoze

Ndeberwanimana yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Turabashimira mujye muduha amakuru yo muri congo agezweho yaburimunsi murakoze

Ndeberwanimana yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka