Perezida Kagame yaburiye abayobozi bijandika muri ruswa

Perezida Kagame yaburiye abayobozi bihisha mu itangwa ry’amasoko bakijandika muri ruswa babinyujije mu bikorera.

Yabivugiye mu nama n’abikorera babarirwa mu bihumbi bibiri kuri uyu wa 5 Ukuboza 2016 yabereye muri Kigali Convetion Center.

Perezida Kagame aganira n'abacuruzi bahagarariye abandi
Perezida Kagame aganira n’abacuruzi bahagarariye abandi

Benjamin Gasamagera, Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’igihugu, muri iyo nama yabwiye Perezida Kagame ko kimwe mu bibazitira mu bucuruzi bwabo, ari ugutinda kw’amafaranga iyo bahawe amasoko ya Leta.

Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga uharanira guca Akarengane na Ruswa, Transparency International Rwanda ku mitangire ya serivisi, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo baha abayobozi ruswa ngo bahabwe amasoko ya Leta.

Iyi raporo yabitahuye binyuze mu bitekerezo abaturage bashyira mu dusanduku mu turere twa Huye, Kamonyi, Nyamagabe mu Majyepfo, Kayonza mu Burasirazuba, Musanze mu Majyaruguru na Rubavu mu Burengerazuba.

Abakoreweho ubwo bushakashatsi batunze agatoki abakozi ba Leta, bavuga ko babasaba indonke kugira ngo bihutishirizwe inzira bicamo ngo bishyurwe igihe barimo gukora amasoko ya Leta.

Transparency Rwanda ikavuga ko bituma bamwe muri ba rwiyemezamirimo bagabanya ibipimo by’ibyo bagombaga gukoresha mu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda n’inyubako rusange.

Aha ni ho ngo haturuka kuba bimwe mu bikorwa remezo bisenyuka ba rwiyemezamirimo bakimara kubigeza mu maboko ya Leta cyangwa se ibindi ugasanga bitinda kuzura.

Ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyi nama basagaga 2000
Ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyi nama basagaga 2000

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency Rwanda agira ati “Ba rwiyemezamirimo hafi ya bose batubwiye ko bakwa indonke n’abakozi ba Leta.

Abenshi bakavuga ko bituma bananirwa kurangiza ibikorwa bitewe n’uko baba batswe amafaranga arenze inyungu bagombye gukuramo.”

Perezida Kagame yavuze ko na we azi ko ikintu cyo gukunda ruswa n’indonke bamwe mu bakozi ba Leta bagifite, kigatuma ba rwiyemezamirimo bamara imyaka bishyuza amafaranga yabo y’ibikorwa barangije kera.

Yaburiye ba rwiyemezamirimo , abakozi n’abayobozi ko abantu bijandika mu gutanga no kwakira ruswa hari ibihano biremereye bibategereje.

Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa na ruswa
Perezida Kagame yaburiye abayobozi barangwa na ruswa

U Rwanda ni urwa kane muri Afurika mu bihugu bivugwamo ruswa nkeya

Raporo ya Transparency International kuri ruswa ya 2015 yashyize u Rwanda ku mwanya wa 44 ku isi no ku mwanya wa kane muri Afurika mu bihugu birangwamo ruswa nkeya.

Perezida Kagame akaba yihanangirije abayobozi abasaba kudakereza imitangire ya serivisi.

Muri iyo nama, PSF yatanze miliyari imwe na miliyoni 100 yo gutera ingabo mu bitugu gahunda ya “Gira Inka Munyarwanda”.

Perezida Kagame akaba yavuze ko igikorwa nk’iki kigaragaza icyizere kiri hagari ya guverinoma n’abaturage, ndetse anahamya ko biri no mu bikurura abanyamahanga benshi.

Yagize ati “Ku bibaza ku iterambere ry’u Rwanda, igisubizo rukumbi mbafitiye ni uko ari umusaruruo wo kubaka icyizere mu baturage.”

Ba rwiyemezamirimo batanze inkunga yo gushyigikira gahunda ya Gira inka
Ba rwiyemezamirimo batanze inkunga yo gushyigikira gahunda ya Gira inka

Perezida Kagame avuga ko mu nama nyinshi ajyamo, abenshi baba bamubaza ibanga akoresha mu miyoborere rituma ubukungu bw’igihugu buzamuka ku buryo bwihuse.

Ati “Niba udakoranye n’abaturage kandi ngo ubakorere, politiki irakunanira.”

Benjamin Gasamagera, Perezida wa PSF, akaba yavuze ko urugaga rw’abikorera rugenda rukura kandi rurashaho gutera imbere.

Urugero yatanze ni uko ubu hari amashyirahamwe y’ubucuruzi 89 afite abanyamuryango ibihumbi 16 na 287 yahereye ku gishoro cya miliyari 155.

Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'Uyu muhango
Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’Uyu muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Reka dutegereze turebe ko hari icyo azakora kuri ruswa no kunyereza umutungo biriho mu gihugu. Gusa icyo tuzi nuko abayobozi bakomeye babikora bitwaje icyo baricyo kandi nabakagombye kubakurikirana ugasanga bafitanye isano ya bugufi. Niyo mpamvu ziriya rapport za PAC ari baringa ntaco ziteze kuzakemura. Ibifi binini bizakomeza kurya udufi duto.

Luke yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka