Perezida Kagame anenga abatekerereza Abanyarwanda ku bwisanzure

Perezida Kagame yagaragaje ko atiyumvisha uburyo hari abatekerereza Abanyarwanda kuri demokarasi mu Rwanda, bikagera n’aho bibwira ko Abanyarwanda batisanzuye ariko batabibona.

Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro i Havard
Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro i Havard

Yabitangarije mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo (Q&A) kibanze ku iterambere ry’u Rwanda n’icyerekezo rufite, yagiranye n’abanyeshuri bo mu Ishuri Havard Kennedy School, kuwa gatanu tariki 10 Werurwe 2017.

Asubiza ikibazo cy’umunyeshuri Sebastian Lee Palmer wiga mu mwaka wa mbere, wanatembereye mu Rwanda, wabazaga uko Perezida Kagame afata abavuga ko u Rwanda rwateye imbere ariko rukabangamira ihame rya demokarasi.

Yamusubije ati “Numva atari imvugo ikwiye kuvuga ngo abantu runaka bashoboye gutera imbere ariko ntibita kuri demokarasi. Ntago wavuga ngo ntushaka demokarasi, kuko kimwe kigira ingaruka ku kindi, biragendana.

Sebastian Lee Palmer, wabaye mu Rwanda igihe gito, yavuze ko yashimishijwe n'uko igihugu gihagaze.
Sebastian Lee Palmer, wabaye mu Rwanda igihe gito, yavuze ko yashimishijwe n’uko igihugu gihagaze.

Demokarasi ubundi si ikintu umuntu yavuga ko gihamye, rimwe na rimwe biterwa n’ushaka kuyisobanura n’icyo agamije. Ariko muri rusange twese tuzi icyo demokarasi ari cyo.”

Perezida Kagame yatanze urugero rwa bamwe mu bashaka kumenya uko demokarasi ihagaze mu Rwanda, ariko ugasanga uburyo babisobanura bidahuye n’ubuzima bw’Abanyarwanda. Yongeyeho ko hari n’abumva ko ibyo Abanyarwanda ba nyirubwite bavuga atari ukuri.

Ati “Hari n’ubaza umuturage ati wowe wumva ufite ubwisanzure bungana iki? Yamubwiza ukuri undi ati “Hoya ibyo si ukuri ahubwo ushobora kuba ubayeho utyo.”

Perezida Kagame yaganiriye n'abanyeshuri ba Havard
Perezida Kagame yaganiriye n’abanyeshuri ba Havard

Imikorere nk’iyo n’imitekerereze nk’iyo ni yo Perezida Kagame asanga idaha Afurika ubwisanzure. Iki gisubizo cyaje gihura n’icyo yari yatanze avuga ku bijyanye n’nkunga zigenerwa ibihugu by’Afurika, aho abaterankunga bazanaga inkunga ariko ugasanga bifuza ko ikoreshwa ku buryo bifuza cyangwa iyo nkunga nayo ikaba ifite ibindi bibazo.

Ati “Turababwira tuti mureke dukorane amasezerano natwe tugireho ijambo. Ikindi bidufashe kugira ngo niba uvuze ko uduha miliyoni ijana zibe ari miliyoni ijana. Niba twemeranyije ko aya mafaranga akoreshwa mu burezi, mu kubaka amashuri cyangwa amavuriro, ntituzasange byarahindutse.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

our president ibyo uvuga nibyo kandi natwe abanyarwanda ntituzagutererana komerezaho.

kanyangira yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

big up nyakubahwa prezida wacu ndabakunda sana

Gahabwa yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Rwanda yacu, gihugu cyatubyaye, amaboko yacu azagukorera

mutimawurugo yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Banyarwanda dukomeze twese hamwe twese Imihigo twiyubakira Igihugu cyacu cy’u Rwanda

Mugabo Gerard yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Good to go

uwineza Marie odile yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Good to go

uwineza Marie odile yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Nitwa uwineza MBA muri Kenya diaspora natashye iwacu nyuma yimyaka 22 but uko nasanze urwanda nirwiza rurigenga and am so proud of my President Paul Kagame for what he has done for my country thank you Mr president for aall you have done for us dufite ubwigenge numutekano ibibi byakera byararangiye

uwineza Marie odile yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

iyi n ingingo rwose , abanyarwanda twifitiye democracy yacu kandi iratunyura abanyarwanda barishimye utabyemera aziyizire tumuhe ubuhamya kandi nkuko umwe mubanyeshuri yabyivugiye kuko yageze mu Rwanda yabyivugiye ko yakunze u Rwanda, ubwisanzure turi nabwo ndetse bwinshi

karemera yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

ABANYARWANDA TURIHO NEZA TURISHIMYE , UBWISANZURE NIBWOSE , UMUNTU AKO ICYO ASHAKA GUKORA AKAGIKORERA IGIHE ASHAKIYE NDETSE NAHO ASHAKIYE , UBWISANZURE BWO GUTUKANA NO GUSEBA NIBWO ABANYARWANDA BADASHAKA KANDI BADAKENEYE ,

haruna yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

nkunda cyane ibitekerezo by’umukuru w’igihugu cyacu , ni umuhanga pe

eric yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Umusaza Paul Kagame yasoma ndakurahiye. Akomeje kwerekana ko ashoboye guteza Abanyarwanda imbere. Dukomeze imihigo.

Kagabo yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

ukuri ni uko abanyanrwanda turiho neza kandi twishimiye uko tuyobowe , ubwisanzure turi nabwo kuko tuvuga icyo dushaka kandi ibitagenda bigakosoka , tugashima aho biri ngombwa , naho abavuga bo bazahoraho

celestin yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

ibyo President avuga nibyo rwose abanyarwanda turisanzuye abariho bashaka kutumenyera uko tubayeho no kubiturusha nabashaka kutuyobya nabashaka kudatuma twiterera imbere uko tubishaka

kamili yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

abo nyne ni babandi baba bakunda abana kurusha ababyeyi babo, dufite ubuyobozi bwiz kandi twishimira ubwisanzure turi nabwo kandi buhagije

leandre yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka