Paruwasi ya Ruhuha imaze imyaka 46 yatashye Kiliziya yatwaye miliyoni 360RWf

Abakristu bo muri Paruwasi ya Ruhuha mu Bugesera bafite akanyamuneza kuko batazongera gusengera hanze nyuma yo gutaha Kiliziya basengeramo bisanzuye.

Iyi Kiliziya nshya ya Ruhuha yuzuye itwaye miliyoni zirenga 360RWf
Iyi Kiliziya nshya ya Ruhuha yuzuye itwaye miliyoni zirenga 360RWf

Iyo Kiliziya yatashywe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Nyakanga 2017.

Abakristu ba Paruwasi Ruhuha bari basanzwe baturira igitambo cya misa muri Kiliziya nto. Iyo niyo baguye yuzura itwaye miliyoni 360 n’ibihumbi 900RWf harimo uruhare rw’Abakristu rungana na miliyoni 120RWf.

Ibikorwa byo kwagura iyo Kiliziya bikaba byaratangiye mu mwaka wa 2014.

Abakitisitu batashye iyi kiriziya bishimira ko ikibazo bahuraga nacyo cyo kutagira aho basengera hisanzuye cyakemutse. Bahamya ko iyo basengeragamo yari ntoya bigatumaga bumvira misa hanze.

Rukiriye Isae avuga ko gutaha iyo Kiliziya ari ibyishimo kuri bo kuko nk’abakristu bakoze uko bashoboye bagafatanya, bakagura ingoro y’Uhoraho.

Musenyeri wa Arkepiskopi ya Kigali Ntihinyurwa Thadee yabwiye abakristu bo muri Paruwasi ya Ruhuha ko bagomba kurushaho gukunda Kiliziya
Musenyeri wa Arkepiskopi ya Kigali Ntihinyurwa Thadee yabwiye abakristu bo muri Paruwasi ya Ruhuha ko bagomba kurushaho gukunda Kiliziya

Musenyeri wa Arkepiskopi ya Kigali Ntihinyurwa Thadee yabwiye abakristu bo muri Paruwasi ya Ruhuha ko bagomba kurushaho gukunda Kiliziya, bagakomeza n’ibikorwa byiza byayo bibafasha kogeza inkuru nziza ya yayo.

Agira ati “Muri inshuti za Yezu mugomba gukora ibikorwa byiza mukanogeza ubutumwa yabasigiye."

Paruwasi Ruhuha yatangijwe mu mwaka 1971. Umupadiri w’umufaransa witwa Jean Parmentier niwe wayitangije. Yitabye Imana mu mwaka wa 1980 afite imyaka 70 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabyishimiye cyane kandi Imana ishimwe

Christu ni muzima yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka