Nyuma yo kwibasirwa n’amapfa haguye imvura irabasenyera

Nyuma yo kumara umwaka nta mvura igwa bigatera amapfa, muri Kayonza noneho haguye imvura idasanzwe isenya amazu y’abaturage inangiza urutoki.

Ibisenge by'amazu byaragurutse
Ibisenge by’amazu byaragurutse

Iyo mvura yari ivanzemo umuyaga yaguye mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Mukarange, mu ijoro rishyira kuwa 03 Ukwakira 2016. Abo imvura yasenyerye amazu ubu bacumbikiwe n’abatesenyewe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude nawe ahamya ko batunguwe n’iyo mvura.

Agira ati “Natwe twaratunguwe ubwo imvura yagwaga hirya no hino mu tugari twasanze yasenye amazu y’abaturage, ariko cyane cyane ikaba yaratwaye ibisenge, birimo n’ibisenge by’ibyumba bitatu by’ishuri ribanza rya GS Mukarange Catholic.

Ibisenge by'amashuri byagiye
Ibisenge by’amashuri byagiye

Avuga ko mu Kagali ka Kayonza hagurutse ibisenge by’amazu atandatu, byari bifite byose hamwe amabati 82. Mu Kagali ka Nyagatovu hasenyutse inzu ebyiri, n’ibisenge byagurutse by’inzu esheshatu. Ku Kagali ka Bwiza hagurutse igisenge cy’inzu imwe y’amabati 20.

Ku ishuri ribanza rya GS Mukarange Catholic, hagurutse ibisenge by’ibyumba bitatu byigiragamo abana 300.

Iyo mvura nyinshi ivanze n'umuyaga ikaba yarangije ubuso bunini bw'insina
Iyo mvura nyinshi ivanze n’umuyaga ikaba yarangije ubuso bunini bw’insina

Mu tugari twa Rugendabari na Mburabuturo ho iyo mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yangije ubuso bunini bw’insina, zitari zaribasiwe na kirabiranya yibasiye urutoki rw’abahatuye.

Amwe mu mazu yasigaye yambaye ubusa
Amwe mu mazu yasigaye yambaye ubusa

Abasenyewe n’ibiza bacumbikiwe ku baturanyi babo. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko bwakoze ubuvugizi ku Karere no muri Minisiteri ifite Ibiza mu nshingano zayo (MIDMAR) kugira ngo abo baturage bahabwe ubufasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka