Nyuma yo gutemerwa inka yashumbushijwe eshatu

Umuryango w’Abanyamategeko barangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 1999, washumbushije Mukulira Ferdinand warokotse Jenoside, inka nkuru ihaka.

Mukulira Ferdinand watemewe Inka yashumbushijwe Inka ihaka
Mukulira Ferdinand watemewe Inka yashumbushijwe Inka ihaka

Mukulira w’imyaka 58, akaba atuye mu kagari ka Nyarurama, umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, yatemewe inka n’umuntu utaramenyekana ku itariki 4 Mata 2017.

Nyuma y’isaha imwe kuri uyu wa gatatu, Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside(GAERG), hamwe n’uw’abantu batandukanye bagize Itsinda ry’igikorwa cy’urukundo, bahise bacyura indi nka y’ifirizoni kwa Mukulira.

Inka ebyiri Mukulira yahawe kuri uyu wa gatatu, zije ziyongera ku yindi yashumbushijwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri nderabarezi.

Yahawe Inka y'Ifirizoni ihaka
Yahawe Inka y’Ifirizoni ihaka

GAERG ndetse n’Itsinda ry’igikorwa cy’urukundo, bashumbushije Mukulira inka ya ’frison’ ikamwa litiro 13 ku munsi; banamugenera ibikoresho byo kwita ku buzima bwayo ndetse biyemeza kuzajya bamusura.

Baherutse no kumwubakira ikiraro gishya cyiyongera ku bindi bibiri asanganwe. Iyi nka Mukulira yahawe na GAERG ngo imaze ukwezi kumwe yimye, ku buryo atazigera abura amata.

Umuryango w'Abanyamategeko barangije muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa 1999 niwo waje kuremera uyu muryango wa Mukulira Ferdinand
Umuryango w’Abanyamategeko barangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 1999 niwo waje kuremera uyu muryango wa Mukulira Ferdinand

Mukulira na bashiki be batatu, barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994; ubu we afite umugore n’abana batatu bato, umukuru afite imyaka irindwi.

Mukulira avuga ko nta muntu yigeze ashinja ibyaha bya Jenoside ku buryo ari we yakeka ko yamuhemukira akamutemera inka.

Yagize ati"Navuye mu gisirikare imanza za gacaca zirangiye, ntawe nigeze nshinja".

Avuga ko igikenewe kuruta ibindi ari ukumufasha kumenya umuntu wamutemeye inka.

Ati" Igihe ntaramumenya ndumva nta mahoro mfite, simbabeshya".

Umuryango wa Mukulira wanashyikirijwe n'ubundi bufasha bwo kubahumuriza muri ibi bihe byo kwibuka
Umuryango wa Mukulira wanashyikirijwe n’ubundi bufasha bwo kubahumuriza muri ibi bihe byo kwibuka

Perezida wa GAERG, Mazimpaka Olivier yavuze ko hari ingamba zikomeye bazafatira abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse yizeza Mukulira ko bazamuba hafi bakamuha n’ubundi bufasha.

Ati"Aba bantu babatemeye inka bashobora no kubatema; ndagira ngo mube maso mumenye kwirinda. Turashimira Imana ko tutaje gushyingura abantu."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro nabwo buvuga ko bukomeje iperereza ryo kumenya umuntu watemye inka ya Mukulira ku bikanu bikayiviramo gupfa. Ubwo iyo nka yari imaze gutemwa, abaganga barayidoze ariko biranga biba iby’ubusa.

Ababasuye bababwiye n'amagambo yo kubahumuriza
Ababasuye bababwiye n’amagambo yo kubahumuriza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nshimiye abo banyarwanda bamwaje satani mureke dusengere Abagifite imyumvire iri hasi nkuwo mugizi wanabi

ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 18-04-2017  →  Musubize

Eh!!!!we!!!!!!
Mbega abagabo ngo baramwaza shitani!!! sha namwe Imana izabagabire bavandi!!!

SENAT yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Turashimira GEAERG igikorwa cy urukundo ikomeje gukora, bitugaragariza ko n’ ubwo twabuze abacu ariko dufite igihugu kiza kandi gitemba amata n’ ubuki

Alias yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka