Nyuma y’igihe kinini basa n’abatuje korali Jehovajireh bashyize hanze album ya 3

Nyuma y’igihe kinini basa n’abatuje korali Jehovajireh bateye iz’amazamuka”Umukwe araje”, ni umuzingo w’amajwi n’amashusho mushya w’iyi korali, washyizwe hanze kuriki cyumweru 09, nyakanga 2017, kuri stade ya ULK ku Gisozi.

Korali Jehovah Jile barikuririmba.
Korali Jehovah Jile barikuririmba.

Korali Jehovajireh ibarizwa muri kaminuza yigenga ya Kigali, batangaje ko ubutumwa Imana yabashyize ku mutima bukangurira abantu iby’ijuru cyaneko 70% by’indirimbo ziri ku muzingo wiswe “Umukwe araje” wamuritswe kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017 kuri stade ya ULK, ari indirimbo zivuga amazamuka gusa.

Yashyize hanze izi ndirimbo nyuma yo kubwira abantu ugukomera kw’Imana mu muzingo wa mbere n’uwa kabiri zose zari ziganjemo indirimbo z’amashimwe no gukomera kwa Yesu.

Abategarugori nabo bari mu nzira berekeza kuri podium.
Abategarugori nabo bari mu nzira berekeza kuri podium.

Ndorimana philotin perezida wa korali Jehovah jile avuga ko baribatuje barigutegera uyumuzingo kuko bawitondeye mu rwego rwokuwutegura ukazasohoka umeze neza ufite ubutumwa bukangurira abantu kwitegura kuko umwami yesu araje kandi ageze hafi .

Yagize ati:”Uyumuzingo album ya 3 twayiteguye igihe kinini dusankaho twaridutuje ariko niyo twari turiho kuko twihaye intego yo gukangurira abantu ko yesu agiye kugaruka ari hafi.”

Bagenda berekeza kuri podium ngo baririmbire abaribitabiriye igitaramo.
Bagenda berekeza kuri podium ngo baririmbire abaribitabiriye igitaramo.

Akomeza avuga ko uyumuzingo wabo wabafashe igihe kinini kandi wabahenze kuruta iyindi mizingo yawubanjirije kuko batangiye kuwutegura muri nyakanga 2016, ukaba ubatwaye akayabo ka milliyoni 8Frw.

Rev Karuranga Ephrem umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda avuga ko izindirimbo ziri kuyu muzingo (album ) zakwirukana umudayimoni kuburyo ngo nuwaba adakijwe zizamufasha gukizwa .

Abitabiriye igitaramo bafashijwe.
Abitabiriye igitaramo bafashijwe.

Ati “Ndababwizukuri ko iyi album ifite indirimbo za kwirukana amadayimoni nuwasinze zamufasha pee n’ubwo yaba adakijijwe yakizwa pe.”

Korali Jehovah jile yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mundirimbo mu 1998 batangira ari 45 kandi bose ari ingaragu ariko ubu bageze 131 muribose 95% barubatse bakaba bashima uwiteka ukibakomeje mwivugabutumwa ry’indirimbo.

Umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda agiye gufungura kumugara album ya 3 ya korali Jehovah Jile ULK.
Umuvugizi mukuru wa ADEPR mu Rwanda agiye gufungura kumugara album ya 3 ya korali Jehovah Jile ULK.

Muri 2011 nibwo bashyize ahagaragara umuzingo wa mbere(album1) witwa ingoma ya christu,muri 2014 nibwo bashyize ahagaragra umuzingo wa kabiri (album 2) witwa uwiteka niwe Mana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana izabarinde kugwa isari,kandi icyampa no mwese abayiririmbamo n’imiryango yanyu muzagire iherezo ryiza.

Pateur HABUMUREMYI Chem yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Iyi chorale turayikunda. Baririmba indirimbo zirimo ibifasha ubugingo cyane. Baracyafite umwuka wera kuko ndibwira ko amavuta bafite aturuka ku masengesho baba basenze, bakanongeraho kutiyandurisha iby’iki gihe. Uwiteka abahe imigisha kdi abakomeze

Jado yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka