Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwahagurukiye ikibazo cy’abangavu baterwa inda

Nyuma y’inkuru yakozwe mu itangazamakuru igaragaza uburyo abana bakomeje guterwa inda n’abantu bakuru, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rurindo bwahagurukiye kubarwanya binyuze mu bukangurambaga.

Umuyobozi w'akarere Wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage Gasanganwa Marie Claire
Umuyobozi w’akarere Wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Gasanganwa Marie Claire

Kuva iki kibazo gishyizwe ahagaragara mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, mu nkuru y’umunyamakuru wa Kt Radio (Kigalitoday) Eric Muvara, aka karere katangiye ubukangurambaga mu byiciro bitandukanye.

Hari kandi abantu batatu bari gukurikiranwa mu butabera, bakekwaho icyo cyaha.

Ubukangurambaga bwakozwe mu itorero ry’abarimu, iry’inzego z’ibanze, urubyiruko no mu madini, kandi ubuyobozi buvuga ko kugera ubu abana batewe inda ari 172, nta bandi baragaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Rurindo Wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Gasanganwa Marie Claire avuga bitabaje ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rishinzwe ubuzima, batanga ibiganiro ku baturage ku buzima bw’imyororokere.

Ngo baje gusanga hari ababyeyi n’urubyiruko rutari ruzi ubuzima bwabo bw’imyorokerere ndetse basanga hari abatari bazi ko hari inzego zishinzwe kubarengera no kubarenganura.

Yagize ati “nyuma y’ibiganiro abenshi baratangaye bati ntitwari tuzi ko inda zitateguye zisenya umuryango, umwana akagira uburwayi bwo mu mutwe , hakaza imirire mibi, umwana ntashobore kwitabwaho n’ibindi, ni ugukomeza kwigisha duhozaho”.

Uretse ubuyobozi kandi, hari imiryango itandukanye yita ku buzima bw’imyororokere, ndetse ikanagira uruhare mu gukumira ibikorwa nk’ibi byangiza ubuzima bw’abana b’abakobwa.

Ni muri uru rwego ihuriro ry’abanyamakuru bagamije amahoro "Pax Press" ifatanyije n’umuryango wita ku buzima uzwi nka HDI, Health Development Initiative ryateguye irushanwa ku nkuru zavuze ku buzima bw’imyororokere.

Iri rushanwa ryatsinzwe ku mwanya wa mbere n’inkuru ya Eric Muvara umunyamakuru wa kigalitoday wahawe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 800 RWf, kuri uyu wa 22 Gashyantare 2017.

Muvara Eric watsindiye igihembo cya mbere
Muvara Eric watsindiye igihembo cya mbere

Ibi umuhuzabikorwa wa Pax Press, Albert Baudouin Twizeyimana, avuga byakozwe kugira ngo barebe ubumenyi abanyamakuru bafite ku buzima bw’imyororokere, ari nabwo bubafasha gutara neza no gutangaza bene izo nkuru.

Kamuhangire Edouard, umuyobozi ushinzwe ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima, asaba itangazamakuru gukomeza kuba umuyoboro ugera hose mu gukangurira abantu bose kwita ku buzima.

Ati “Kwigisha ni uguhozaho, abanyamakuru ni mwe muzadufasha kugera hose, kandi dukangurira abantu bose mu mugoroba w’ababyeyi n’ahandi guhora babivuga”.

Kamuhangire asanga umuco udakwiye kuba intambamyi yo kutaburira abakiri bato kwirinda inda zitateguwe birinda ababashukisha impano n’amafaranga.

Abandi banyamakuru bahembewe gukora inkuru zirebana n’ubuzima ni Carine Umutoni wa RBA wahawe ibihumbi 600 RWf, na Peter Muyombano wa Flash Fm wahawe ibihumbi 500RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka