Nyaruguru: Abakuze bababazwa n’uko iterambere ry’umugore ryaje bo bashaje

Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bashima kuba umugore atagipfukiranwa nka kera, bakababazwa n’uko byaje bo bashaje.

Abakuze bababazwa n'uko iterambere ry'umugore ryaje bo bashaje
Abakuze bababazwa n’uko iterambere ry’umugore ryaje bo bashaje

Marie Agnès Nyiramutsinzi w’imyaka 78, utuye mu Murenge wa Ngera, ubwo muri uyu Murenge atuyemo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore tariki 15 Werurwe 2024, yagize ati "Kera abagabo bacu barasindaga, bakadukubita, tugaherezamo."

Akomeza agira ati "Wihereraga mu nzu cyangwa mu ntanzi z’urugo ukarira, hanyuma ukagaruka mu rugo usepfura, icyakora ugasanga yacururutse ntiyongere kugukubita."

Yungamo ati "Twari twarapfukiranywe kugera n’aho n’umwenda wagurwaga n’umugabo, akakuzanira icyo abonye ukacyambara uko, ariko ubu n’abagore bariga, bagakora bagatera imbere, bakigurira umwenda usobanutse."

Asoza agira ati "Ahubwo twebwe dukuze biraturya, kuko amajyambere yaje dushaje."

Médiatrice Nyirabahinyuza ukuriye Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Nyaruguru, na we agereranya umugore wo hambere n’uw’ubu, agashima ko uw’ubu yahawe umwanya wo kugira uruhare mu bukungu bw’Igihugu.

Agira ati "Nka Mama ntiyashoboraga kujya mu nama, zagibwagamo n’abagabo. Nta mugore washoboraga kugira icyo avuga mu ruhame, n’iyo yavugaga bavugaga ko yigize umugabo. Ariko uyu munsi n’abagore bahawe ijambo, aracuruza akunguka, akambuka n’umupaka agiye mu nyungu z’urugo."

Yungamo ati "Tugeze ku rwego abagore twahangana n’abagabo ku isoko ry’umurimo, mu mashuri, mu bitekerezo n’imikorere. Abagabo bamaze kubona ko n’umugore ashoboye."

Jean Paul Rurangwa w’i Ngera yongeraho ko n’ubwo hari abagore bamwe na bamwe ndetse n’abagabo batarumva neza akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye, ibyo abona mu baturanyi bimwereka ko ingo zitera imbere ari iziha umugore ijambo mu rugo.

Ati "Usanga abagore ari bo bafatiye runini imiryango yabo kuko nk’abana biga usanga ari bo babakurikirana. Hari abo nzi bashinze utubutike, ariko nanone ababana n’abagabo iyo batumvikanye usanga nta terambere rigerwaho."

Athanase Harindintwali w’imyaka 68, we avuga ko iyaba abantu bose bumvaga neza uburinganire n’ubwuzuzanye, u Rwanda ruba rumaze kugera kure mu iterambere.

Ati "Ni ukuri, iby’iki gihe ni imvange! Abumvikana barabana n’abana babo bakamererwa neza. Ariko ababanye nabi basenya urugo rwabo n’urw’abana babo. Umugore n’umugabo iyo buzuzanya, usanga babanye neza n’iyo ari abakene."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka