Nyamagabe: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba mudasobwa enye

Abazamu babiri barindaga ishuri rya GS Uwinkomo riherereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho bakurikiranyweho iyibwa rya mudasobwa enye, muri iryo shuri.

Akarere ka Nyamagabe
Akarere ka Nyamagabe

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko izo mudasobwa zibwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri ushyira uwa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2024, kandi ko abazamu ari bo bakekwa, akaba ari na yo mpamvu bafashwe, mu buryo bw’iperereza.

Yagizeati “Turakeka ko ubugenzacyaha hamwe n’ubushinjacyaha bazabageza mu bucamanza, tukaba twamenya ukuri kuri ubwo bujura.”

Bivugwa ko izo mudasobwa zari kumwe n’izindi mu cyumba abanyeshuri bigiramo iby’ikoranabuhanga, kandi ko abazibye bakase ibyuma byo ku madirishya (grillage), bagakurura izari hafi, ari izo enye.

Ubwo bujura bwagaragaye ku wa gatatu, nyuma y’uko ku wa mbere na bwo mu kigo nderabuzima cya Mbuga, umucungamari yageze ku kazi agasanga umuryango w’ibiro akoreramo ufunguye na mudasobwa yifashisha mu kazi yibwe. Aha na ho haketswe abazamu.

Meya Niyomwungeri ati “Na ho dukeka ko ari uburangare bw’abahararira. Barahagaritswe, ariko bo bariko gukurikiranwa bari hanze.”

Ibi bibaye nyuma y’uko mu mwaka ushize na bwo hari ishuri ryo muri Nyamagabe, na ryo ryibwemo mudasobwa imwe, ikarihwa kuko byari byagaragaye ko yabuze ku bw’uburangare.

Aha ni na ho Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ahera asaba abayobora ibigo, gushyiraho abazamu babanje kureba ubushobozi ndetse n’ubunyangamugayo bwabo, mu rwego rwo gucunga neza umutungo wa Leta bashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo gushyikirizwa ubutabera hakagaragara ukuri kuko ibi si ubujura gusa ni ubunyangarwanda,

BIZIMANA yanditse ku itariki ya: 18-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka