Nyamagabe: Abafungwa badafite mituweri kubavuza biragorana

Ubuyobozi bwa polisi ya Nyamagabe, buvuga ko iyo hagize abafungwa barwarira aho babafungira bategereje kuburana batabasha kubavuza.

Sitasiyo ya polisi ya Nyamagabe
Sitasiyo ya polisi ya Nyamagabe

Iki kibazo bakigaragarije umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubutabera, Isabelle Kalihangabo, ubwo yabagendereraga tariki 10 Ukwakira, mu rwego rwo kureba uko amagereza na polisi by’i Nyamagabe bikora, nyuma y’uko byinjijwe muri minisiteri y’ubutabera.

Umuyobozi wa sitasiyo ya polisi Nyamagabe yagize ati “abenshi mu bafungwa baba ari ibirara batagira na mituweri. Iyo tugize ibyago hakagira urwara ntitubasha kumuvuza. Hari hakwiye gushyirwaho uko bajya bavuzwa, wenda binyujijwe mu bufatanye bw’uturere n’ibigo nderabuzima.”

Uyu muyobozi yanagaragarije Kalihangabo ko bakorera mu nyubako zifite ibisenge bishaje, bakaba bifuza ko hatekerezwa ukuntu byavugururwa, cyane ko inkuta zo zikomeye kuko zubakishije amatafari ahiye kandi zikaba zigikomeye.

Ikibazo cy’inyubako zishaje, polisi ya Nyamagabe igisangiye na gereza ya Nyamagabe, cyane cyane mu gice cyagenewe amacumbi y’abacungagereza, kuko yubatswe muri 1967, gereza yubakwa.

Isabelle Karihangabo avuga ko koko yabonye aya mazu akwiye kuvugururwa kuko atajyanye n’igihe, kandi ko minisiteri y’ubutabera izashaka ukuntu byakemuka.

Naho ibijyanye no kuvuza abafungwa baba bagitegereje kuburana, ngo hazarebwa uko cyakemuka kuko bakimenye ubwo bagendereraga sitasiyo ya polisi ya Nyamagabe.

Abafungirwa by’agateganyo kuri sitasiyo za polisi ubusanzwe iminsi myinshi bahamara ni 12, harimo rero abahagera barwaye cyangwa bakarwara bariyo, ari nabo ikibazo cyo kutagira ubwisungane mu kwivuza kigiraho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka