Ntiwagira abaturage beza utarabateguye bakiri abana-Minisitiri M.Fazil Harerimana

Minisiteri y’Umutekano (MININTER) ivuga ko kugira ngo ugire abaturage beza bafitiye igihugu akamaro ubategura bakiri abana.

Minisitiri Musa Fazil Harerimana akangurira umuryango nyarwanda kwita ku bana hategurwa ahazaza heza h'igihugu.
Minisitiri Musa Fazil Harerimana akangurira umuryango nyarwanda kwita ku bana hategurwa ahazaza heza h’igihugu.

Byavugiwe mu kiganiro Polisi y’u Rwanda yagejeje ku bantu batandukanye kuri uyu wa 16 Kamena 2016, ubwo yagaragazaga ibyo yagezeho mu myaka 16 imaze, inizihiza iyi sabukuru. Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa ba Polisi.

Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, yagarutse ku kamaro ko kurinda umwana kugira ngo akure neza.

Yagize ati “Kugira ngo tugire abaturage beza tugomba kubategura bakiri abana, ni bwo tuzagira abapolisi beza, abasikare beza bo mu gihe kiri imbere ari yo mpamvu tugomba kurinda no kurengera abana hato hatagira ikibahungabanya”.

Abari bitabiriye kwizihiza isabukuru ya 16 ya Polisi y'u Rwanda basobanurirwa ibyo Polisi imaze kugeraho.
Abari bitabiriye kwizihiza isabukuru ya 16 ya Polisi y’u Rwanda basobanurirwa ibyo Polisi imaze kugeraho.

Avuga kandi ko Polisi igifite ikibazo ihanganye na cyo cy’abantu bakuru bagihohotera abana, cyane cyane babafata ku ngufu.

Ati “Ntibyumvikana kuba hakiri abagifata abana ku ngufu, kubona umuntu mukuru yirukankana akana tutarabona aho isake yirukankana umushwi kandi tuzi ngo umuntu arusha ubwenge inyamaswa, ubona ari ikibazo cy’imitekerereze Polisi igihanganye na cyo”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Célestin Twahirwa, agaruka ku byakozwe n’uru rwego mu cyumweru cyabanjirije uyu munsi, mu kurengera uburenganzira bw’umwana.

Yavuze ko Polisi yatanze ibiganiro bitandukanye byerekana imibereho myiza no gufata neza umwana icyo bisaba ndetse inibutsa n’amategeko arengera umwana kugira ngo n’ubirenzeho amenye ko ari mu makosa nubwo umwana yaba ari uwe kuko ari n’uw’igihugu.

Abana na bo bari baje kwifatanya na Polisi ku isabukuru yayo.
Abana na bo bari baje kwifatanya na Polisi ku isabukuru yayo.

Yasabye kandi abantu bose bafite aho bahurira n’abana baba abarezi, abayobozi, imiryango n’abantu ku giti cyabo, guha agaciro ibijyanye no kurengera umwana kuko abatazabikora kandi babifitiye ubushobozi amategeko azabahana.

Yubire y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze, igeze mu gihe umubare w’abapolisi bakenewe mu gihugu ukiri muto, kuko kugeza ubu mu Rwanda umupolisi umwe arindira umutekano abantu 1000, kandi impuzandengo ku rwego rw’isi yerekana umupolisi umwe ku bantu 450.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni ingenzi kuko impanuro z’umubyeyi ziba aringenzi kandi birakwiye ko urubyiruko rutegurwa hakiri kare kandi urubyiruko nirwo Rwanda rwejo. ningombwa rero ko hategurwa urubyiruko ruzi indanga Gaciro z’ubunyarwanda, Urubyiruko rutarangwa n’ibiyobyabwenge ndetse no kwishora mu byaha.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 18-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka