Ntidukeneye umunyamakuru ukora kuko hari uwo akesha amaramuko – Min Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, avuga ko umunyamakuru u Rwanda rukeneye ari uharanira inyungu z’igihugu kandi agaharanira ukuri.

Minisitiri Kaboneka Francis acana Urumuri rw'Icyizere mu muhango wo Kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri Kaboneka Francis acana Urumuri rw’Icyizere mu muhango wo Kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa gatatu tariki ya 12 Mata 2017 nibwo yabitangaje, mu muhango wo kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA), Minisitiri Kaboneka yavuze ko iyo abanyamakuru bataza gutera ingabo mu bitugu abicanyi hari benshi mu batutsi bari kurokoka.

Minisitiri Kaboneka akomeza avuga ko umunyamakuru u Rwanda rukeneye ubu ari uharanira inyungu z’igihugu, agahitamo ukuri, akirinda amarangamutima, akarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igihe cyose.

Agira ati “Umunyamakuru u Rwanda rwifuza uyu munsi ni uhagarara ku nyungu z’igihugu n’ukuri kw’igihugu naho ashaka ko igihugu cye kijya, ntakore umwuga kubera ko hari uwo akesha amaramuko.

Umunyamakuru ni utagendera ku marangamutima, urwanya ikibi cyose, agaharanira ko umunyarwanda agira gaciro mu gihugu cye.”

Uyu muhango witabiriwe n'Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda
Uyu muhango witabiriwe n’Abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda

Umwe mu banyamakuru barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Mugabo Justin yatanze ubuhamya yerekana uburyo abanyamakuru bamwe banze kugwa mu mutego w’ikinyoma, bakiyemeza kuzabizira ariko ukuri barwaniye kukazagerwaho.

Niho ahera ahamagarira n’abandi bose guharanira ineza y’Abanyarwanda, ubumwe bwabo, abanyamakuru bagaharanira ukuri bashobora guhagararaho.

Agira ati “Guhitamo kwiza niko kundemesha ngashobora guhagarara nemye ndwanya Jenoside! Nk’uwabigize umwuga mparanira ko umuryango mugari tuzawusobeka ubumwe twatojwe, natwe nk’abanyamakuru tukaba inkomarume tukandika inkuru tuzasubiramo.”

Abahagarariye imiryango y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje uburyo umwuga wabo watumye bibasirwa bikomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Niho bahera bahamagarira abanyamakuru b’ubu kubaka amateka meza.

Umwe muri bo yagize ati “Abakora uwo mwuga bubake amateka meza! Ikibi uragikora ukagisanga imbere! Abasigaye turi kwiyubaka dukira ibikomere twatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abataragera ku bikorwa bigaragara bikubite agashyi, uba ufite impamvu wasigaye ntuzate agaciro imbere y’uwaguhekuye.”

Mu Rwanda hibukwa abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye barenga 50, harimo abanyamakuru bari bazwi cyane nka Sebanani Andre, Kameya Andre, Rwabukwisi Vincent wari uzwi ku izina rya Ravy, Karinda Viateur n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Minister Kaboneka Ndamwemera Cyane

Omar Junior yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka