Ntibikwiye kugaragaza ababyarira mu rugo hatagaragazwa ababatera inda- Guverineri Gatabazi
Mu mwaka wa 2016, mu Rwanda habaruwe abakobwa 17.000 baterwa inda bakiri bato. Muri bo abasaga 400 babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ashingiye kuri iyi mibare, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko atifuza kongera kumva abayobozi bamuha raporo y’abakobwa babyariye iwabo, batamwereka ababateye inda ngo babafashe kurera abo bana.
Abatera inda abangavu ngo bagomba kumenyekana bakabiryozwa, kuko kutabamenya ari ugushyira umutwaro utoroshye kuri Leta no kuvutsa abana uburenganzira bwabo bwo kumenya ba se.
Agira ati ”Ku bufatanye na Polisi y’igihugu mu kurwanya ihohoterwa, ndetse no ku bufatanye n’inkiko ndetse n’ikigo cyashyizweho gipima ADN (uburyo bwo gupima uturemangingo tw’umwana bakareba niba duhuje n’utw’umubyeyi we),iby’abatera abana inda bakabigurutsa bizashira burundu.”
Tariki 19 Ukwakira 2017, mu Karere ka Rukindo hatangijwe ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango.
Muri uyu muhango Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo, bigomba kuva mu magambo gusa, bikajya no mu bikorwa.
Ibyo ngo bizafasha abashakanye kwirinda amakimbirane bahe umwanya iterambere ry’urugo rwabo n’uburere bw’abana babo, kimwe mu bizafasha no kubarinda ababahohotera babatera izo nda zitateguwe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababyeyi ntibacyita Ku bana babo NGO babaganirize bababwire ibijyanye nubuzima bwabo.kandi abana hari ibyo bakenera ntibabibone iwabo bahura nababibaha bakararuka.