Ngororero : Abagabo barashinja abagore kubahohotera bitwaje uburinganire

Abatuye Akarere ka Ngororero ntibavuga rumwe ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bivugwa ko abagore bakorera abagabo babakubita bakanabatesha ingo zabo.

Abadamu ntibemera ko bakorera abagabo ihohotera
Abadamu ntibemera ko bakorera abagabo ihohotera

Muri aka karere hakunze kuvugwa abagore bahangayikisha abagabo, babakubita bakanabangisha abana babyaranye, ndetse ngo abagabo bamwe bakanahunga ingo zabo.

Bamwe ntibemera ko ibyo bihari ariko n’ababyemera bitana bamwana kuri nyirabayazana w’amakimbirane hagati y’abagore n’abagabo babanye batyo.

Rubari Vincent, umusaza ufite imyaka 76 avuga ko ari abagore bitwaza uburinganire maze bagahangayikisha abagabo.

Yagize ati « ivanjiri yo kumenesha abagabo yadukanywe n’abagore bavuga ngo ni uburinganire, maze batuma abana banga ba se, abandi bakabatesha imitungo kugeza naho bamwe barogwa».

Yamfashije Forotonata we avuga ko ahanini abagabo aribo nyirabayazana b’amakimbirane kuko nta mugore wakwanduranya ku mugabo we.

Ati « Nta mugore utubaha umugabo we, ariko umugabo araza akagukubita wakwitabara ukamurusha imbaraga bakavuga ngo ni umugore wahohoteye umugabo».

N’ubwo hari abagore bemera ko hari bagenzi babo bafata abagabo nabi kugeza n’aho babakubita abenshi bavuga ko ibyo bakora byose baba birwanaho.

Mukandengeye Kirisitina wo mu Murenge wa Matyazo avuga ko yarambiwe guhora agira inama abagore n’abagabo barwana kuko batamwumva.
Agira ati « nararambiwe ndababwira ntibumva. Ndabareba nkabihorera baba bica abagabo babo uwanjye musigaranye ni akazi kabo ».

Kampire Christine, perezidante w ‘inama y’Igihugu y’abagore mu karere ka Ngororero, na Kuradusenge janvier umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, bemeza ko hari koko abagore bitwaza uburinganire bagahohotera abagabo.

Ariko kandi bakanavuga ko ahanini aya makimbirane mu miryango, aterwa n’ubusinzi, na bamwe mu bagabo baba bashaka kwikubira imitungo y’urugo.

Ubuyobozi buvuga ko bugiye gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi, imiryango ibanye neza ikajya ifasha ibanye nabi, mu mugoroba w’ababyeyi ikabagira inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abagabo iyobasomye agacupa nibavugirwamo abagorenabo bitwaza uburiganire umugabo iyo avuze umugore ateraheju ati ibeshye ukore umugabo akabura uko abigenza agahitamokuhava

karubambana steaton yanditse ku itariki ya: 4-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka