Ngoma: Imiryango 40 itishoboye yorojwe ku munsi w’Umwana w’Umunyafurika

Imiryango 40 ikennye mu Karere ka Ngoma yorojwe inka ubwo hizihizwaga Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, kugira ngo abana bayirimo babashe kubaho neza.

Imiryango yorojwe inka yatangaje ko izo nka zizayifasha kugira ubuzima bwiza.
Imiryango yorojwe inka yatangaje ko izo nka zizayifasha kugira ubuzima bwiza.

Izi nka zatanzwe n’umuryango wa gikirisito “Compassion International” kuri uyu wa 16 Gicurasi 2016 kuri Sitade Cyasemakamba.

Umuyobozi wa “Compassion International” mu karere ka Ngoma, Kayitare Edouard, avuga ko babihuje n’Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika kugira ngo umwana yizihize uyu munsi afashwa kwigobotora ingoyi y’ubukene binyuze mu kumuha inka.

Yagize ati “Bwari uburyo bwo kwerekana ko umwana afite agaciro kandi agomba kwitabwaho. Kugira ngo umwana agire ubuzima bwiza ni uko aba yariye, yanyoye amata."

Izo nka kandi ngo bazitanze mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Abana bakomoka mu miryango yorojwe inka, batangaje ko bibashimishije cyane kuko na bo bagiye kujya banywa amata ndetse bakaba bumva ubuzima bwabo bugiye kurushaho kuba bwiza.

Mwiseneza Eric, umwe muri abo bana, yagize ati “Ubungubu tugiye kunywa amata, iyi nka igiye gutuma tubaho neza.”

Abana batanze ubutumwa butandukanye busaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.
Abana batanze ubutumwa butandukanye busaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa.

Nyakurama Belancile, umubyeyi utuye mu Karere ka Ngoma worojwe inka akaba afite abana batatu, avuga ko yari asanzwe afashwa n’uyu mushinga.

Ashima abakoze iki gikorwa cyo gutanga inka, akavuga ko iyo nka igiye gufasha abana be kunywa amata ndetse ikanafasha umuryango kwiteza imbere bongera n’umusaruro mu mirima babikesha ifumbire izayikomokaho.

Yagize ati “Iyi nka ndayishimiye cyane rwose! Nubwo uyu mushinga hari byinshi udufasha, ariko by’umwihariko, iyi nka igiye gufasha abana banjye kunywa amata bamererwe neza."

Izadufasha kandi kwiteza imbere kuko izaduha ifumbire, umusaruro w’ubuhinzi wiyongere, bityo tubashe kwiteganyiriza ejo hazaza.”

Akarere ka Ngoma kavuga ko umuhigo kari kihaye wo koroza imiryango 550 inka muri uyu mwaka w’imihigo wa 2015-2016, kawugeze kure kuko izi nka 40 zatanzwe zaje zuzuza umubare w’inka 527 zimaze gutangwa muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka