Musanze: Imitangire ya serivisi iracyari ku gipimo cyo hasi
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kigaragaza ko imitangire ya serivisi muri Musanze ikiri hasi kuburyo iri ku kigero cya 69.3% gusa.
Byagaragajwe mu bushakashatsi bwiswe “Citizen Report Card 2016” RGB yamurikiye abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere ka Musanze tariki ya 17 Mutarama 2016.
Espèrance Inshutiraguma, wamuritse ubwo bushakashatsi yagaragaje ko igipimo cy’imitangire ya serivisi muri ako karere kiri kuri 69.3% mu gihe ku rwego rw’Igihugu hasabwa kutajya munsi y’igipimo cya 85%.
Akomeza avuga ko ibyo biri mu bituma Akarere ka Musanze katesa imihigo uko byifuzwa. Ariko ngo gutanga serivisi byongewemo ingufu byatanga umusaruro.
Agira ati “Icyo tubasaba ni ukumanuka mukarushaho kwegera abaturage mukumva ibyifuzo byabo mbere na mbere ndetse bikagenderwaho mu itegurwa ry’imihigo.”
Ikindi ni uko abanyamusanze babajijwe muri ubwo bushakashatsi uko babona isuku yo mu maresitora n’utubari. Abayigaye bagera ku gipimo cya 67.7% naho abagaya iyo mu ngo no ku mubiri bagera ku ijanisha rya 67.2%.
Ikindi ubushakashatsi bwerekanye muri Musanze n’uko abangana na 54.4% batazi imikorere y’urwego rwa Njyanama mu karere kabo.
Abaturage batandukanye bo muri Musane bahamya ko imitangire ya serivisi muri ako karere ikiri hasi. Bakemeza ko ibyo ubwo bushakashatsi bwagaragaje ari ukuri; nkuko umwe mu baturage abisobanura.
Agira ati “Hambere aha mu mirenge hari abayobozi umuntu yajyaga gushaka akababura bahari kubera kutagaragaza gahunda bagiyemo maze bigatuma dusiragizwa nta mpamvu.”
Ndabereye Augustin, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari Uhagarariye akarere yemeranyije n’ubushakashatsi bwa RGB maze yizeza ko hagiye kunozwa ibitanoze bagaragarijwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|