Musanze: Ibibanza byatinze kubakwa bishobora gushyirwamo ubusitani na Parikingi

Mu gihe mu mujyi wa Musanze hakomeje kugaragara umubare utari muto w’ibibanza, bimaze imyaka myinshi hategerejwe ko ba nyirabyo babyubaka ariko ntibabikore, harimo gutekerezwa uko byatunganywa bigaterwamo ubusitani ahashoboka hakagirwa Parikingi.

Bimwe mu bibanza bigaragara ko biteje isuku nke
Bimwe mu bibanza bigaragara ko biteje isuku nke

Bimwe muri ibyo bibanza birimo n’ibigiye biri hagati y’inyubako nshya zamaze no kuzura, aho byo byarengewe n’ibihuru, ibindi bikaba birunzemo ibimene by’amatafari by’inzu zahahoze ariko zikaza gusenywa, hakaba ibikikijwe amabati bigaragara ko ashaje dore ko yanaguye umugese, ibikikijwe amashashi n’ibikirimo inzu bigaragara ko zishaje; ibifatwa nk’ibiteza isuku nke, akajagari ndetse hamwe na hamwe ngo ni indiri n’ubwihisho bw’amabandi n’inzererezi.

Umwe mu baturage Kigali Today yasanze hafi ya kimwe muri ibyo bibanza ati “Ureba nk’ibi bibati bahazengurukije, bimaze igihe bihanyagirirwa bikanavirwaho izuba none byazanye umugese, biranahengama ku buryo umuntu ashobora kubinyura iruhande atarebye neza bikaba byanamukomeretsa”.

Ati “Iruhande hagiye hazamurwa izindi nyubako nziza mu gihe byo bikomeje kuhamara imyaka n’imyaka, byangiza isura y’umujyi. Ba nyirabyo bakwiye kubikuraho, byaba na ngombwa ahubwo bakubakamo inzu nziza hakongera hagasa neza”.

Guhera mu mwaka wa 2016, Akarere ka Musanze kinjiye mu rugendo rwo kuvugurura umujyi wa Musanze binyuze mu gusimbuza inyubako zishaje, hakubakwa izindi nshya zijyanye n’icyerekezo, kuko urebye uko wari umeze icyo gihe n’uko iterambere ryarimo ryihuta, byagaragaraga ko isura y’umujyi itari ikijyanye n’igihe.

Mu bibanza biri mu mujyi wa Musanze harimo ibitarigeze bigira igikorwa na kimwe bikorerwaho kuva byasenywa
Mu bibanza biri mu mujyi wa Musanze harimo ibitarigeze bigira igikorwa na kimwe bikorerwaho kuva byasenywa

Ni umushinga waje kwemezwa ko ugomba gukorwa mu byiciro(Phase) eshatu, aho ku ikubitiro iya mbere yatangiranye no gusimbuza inyubako zikubiye mu bibanza 45, bikikije umuhanda uhereye ku rwinjiriro rw’Umujyi wa Musanze ukagera imbere y’ahubatswe ibiro by’Umurenge wa Muhoza, ndetse n’igice cy’inyubako zari zizengurutse ahubatswe isoko rinini rizwi nka Goico Plaza muri iki gihe.

Phase ya kabiri ari na yo iri gushyirwa mu bikorwa muri iki gihe, igizwe n’ibibanza 26, biri ku mihanda ishamikiye ku muhanda mugari Musanze-Rubavu; harimo agahanda gaturuka ahazwi nko kwa Gasore mu mujyi kakazenguruka muri Matewusi ugana kuri Silver, hakaba n’agahanda kerekeza muri Gare ya Musanze n’akerekeza ahitwa ku Rumuli.

Muri ibi bibanza byose ariko, kugeza ubu ngo igiteye impungenge ni uko mu byari biteganyijwe kubakwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kiri kugana ku musozo, harimo ibigaragara ko bitarubakwa, kuko nko muri Phase ya mbere habarurwamo 22 byubatswemo inzu zanamaze kuzura kandi zikaba ziri gukorerwamo.

Izindi nyubako 3, zo zari zatangiye kuzamurwa, ba nyirazo bagejeje hagati bahagarika iyo mirimo, hakaba ibibanza 7 byari byasenywe birazitirwa ndetse binashakirwa uruhushya rwo kubyubaka ariko ntibyagira ikindi bikorwaho, mu gihe ibibanza 13 byo ba nyirabyo nta na kimwe bigeze babikoraho.

Muri Phase, mu bibanza bibarurwa uko ari 26, ibibarirwa muri 11 birimo ibyasenywe birazitirwa ndetse bimwe muri byo bisabirwa impushya zo kubyubaka mu gihe 15 byo bitaragira icyo bikorwaho.

Ibyinshi ba nyirabyo ntibigeze begera ubuyobozi bwaba ubw’Akarere ka Musanze n’ubw’Intara ngo hamenyekane icyo babiteganyiriza.

Ahahoze hakorera agakiriro ka Musanze
Ahahoze hakorera agakiriro ka Musanze

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yagize ati “Ibyo bibanza byakagombye kuba byarubatswe ariko kugeza ubu, harimo ibigaragara ko nta gahunda y’ibyo biteganyirizwa ba nyirabyo baragaraza. Ibi bikomeje kudutera impungenge kuko bimwe byahindutse indiri abakora urugomo, ubuzererezi n’abajura birirwa batera abantu kaci bakanabambura ibyabo bihishamo, bigatuma duhora duhangayikishijwe n’umutekano mucye bateza”.

Muri rusange ba nyirabyo barimo abagaragaza ko bagiye bazitirwa no kutabona ubushobozi bwo kubyubaka, ibiri mu manza mu gihe hari n’ibyagiye bisabirwa impushya zo kubakwa zigatinda kuboneka.

Umwe mu bashoramari ati “Natse uruhushya rwo kubaka bararumpa, nyuma nza kubona ko inyubako nifuzaga ntayikunze, nsaba guhindura igishusho mbonera nari nakoze mbere. Nujuje ibisabwa byose mbitanga muri RHA mu Ugushyingo 2023, ariko kugeza ubu nta gisubizo ndabona. Byatumye n’amafaranga nateganyaga gukoresha nyashora mu bindi bikorwa, ku buryo n’ubwo icyangombwa cyazasohoka, bizansaba kubanza kongera kwisuganya namara kubona ubundi bushobozi nkubaka”.

Mu nama igamije gusuzumira hamwe uko gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze yarushaho kunozwa yateranye kuwa kabiri tariki 6 Gashyantare 2024, igahuza Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, abikorera n’abashoramari bo muri aka Karere, byagaragajwe ko ubu harimo gutekerezwa uko ibyo bibanza byaba bitunganyijwe mu buryo bwagabanya ingaruka zituruka ku kuba nta kintu bikorerwamo.

Kubera kumara igihe ibikoresho bikikijwe bimwe mu bibanza bitubatswe ngo byuzure byagiye bisaza
Kubera kumara igihe ibikoresho bikikijwe bimwe mu bibanza bitubatswe ngo byuzure byagiye bisaza

Guverineri Mugabowagahunde ati “Dutekereza ko ibyo bibanza bimaze imyaka itandatu irindwi hatazwi gahunda yabo harebwa uburyo byaba bitewemo ubusitani, butuma hagira isuku kandi hakagaragara neza ibindi bikagirwa Parikingi imodoka zikajya zibona ahisanzuye ziparika, aho kugira ngo hakomeze kuba indiri y’ibyabangamira umudendezo w’abaturage”.

Ati “Ikifuzo kiruta ibindi ariko ni uko nka nyiri ikibanza mu gihe ataba afite ubushobozi bwo kucyubaka ashobora kwihuza n’abandi bagatizanya imbaraga bakaba bahazamura inyubako bahuriyeho. Nanone kandi ashobora kugana Banki ikamuguriza cyangwa ibyo byose yabona atariyo mahitamo ye, akaba yahagurisha abashoboye kuhubaka, nka bimwe mu bisubizo tubona bishobora gutuma iyi gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Musanze igera ku ntego yayo”.

Guverineri Mugabowagahunde yashimye uruhare rufatika abikorera ndetse n’abashoramari, bakomeje kugaragaza muri gahunda yo kuvugurura no kwagura umujyi wa Musanze, aboneraho no kubibutsa ko urugendo rugikomeza kimwe no mu zindi gahunda zose zigamije iterambere n’imibereho myiza.

Hari gutekerezwa uko ibibanza byatinze kubakwa byatunganywa hagashyirwamo ubusitani cyangwa Parikingi
Hari gutekerezwa uko ibibanza byatinze kubakwa byatunganywa hagashyirwamo ubusitani cyangwa Parikingi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka