Muri UR-Huye hari abanyeshuri 34 batwite n’ababyaye

Théresie Nyirahabimana ushinzwe imibereho y’abanyeshuriri muri UR-Huye, avuga ko abanyeshuri azi bafite batwite n’ababyaye kuri ubu ari 34, kandi ko ibivugwa ko hari abanyeshuri benshi batwita muri iyi kaminuza ari ukubeshya.

Mu nyubako bita Benghazi muri UR-Huye ahamenwa imyanda haherutse kugaragara umurambo w'uruhinja
Mu nyubako bita Benghazi muri UR-Huye ahamenwa imyanda haherutse kugaragara umurambo w’uruhinja

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Salus tariki 5 Ukuboza 2023 ubwo yavugaga ku mibereho y’abanyeshuri bo muri iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’uko tariki 1 Ukuboza 2023 hagaragaye umurambo w’uruhinja ahamenwa imyanda mu macumbi y’abanyeshuri bo muri UR-Huye, n’ukekwaho kubyara agafatwa, ubu akaba ari gukorwaho iperereza.

Yasubizaga ku kibazo gifitanye isano no kwibaza uko imibare yifashe ku gutwita kuri ubu, muri UR-Huye, cyane ko igitangazamakuru The New Times giherutse kwandika ko muri 2012 hari raporo zagaragazaga ko ku banyeshuri 100 b’abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR), ababarirwa muri 36 batwitaga, buri mwaka.

Yagize ati “Muri UR-Huye hari abanyeshuri hafi ibihumbi umunani, ntatandukanyije abakobwa n’abahungu. Niba harimo abanyeshuri 34 batwite n’ababyaye, urumva uko iryo janisha ringana. N’ubwo baba bahari basambana, ...”

Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko abanyeshuri biga muri UR-Huye babyaye bajya bazana abana ku ishuri, kandi ko hari n’uwigeze kujyana umwana mu ishuri agiye gukora ikizamini, kuko yari yabuze uwo amusigira, hanyuma umwarimu wari uyoboye ibizamini bimuyobeye aramumufasha.

Nyirahabimana ahakana ayo makuru akavuga ko ibyo bitabaye, kuko ngo bashyizeho icyumba cyo konkerezamo bakanacyifashisha mu kuganiriza abakobwa batwite n’ababyaye.

Anavuga ko umukobwa wafashwe akekwaho kwica uruhinja yabyaye akarujugunya we batari bazi ko anatwite, agatekereza ko ashobora kuba yaraje ateganya kuzica uwo azabyara kuko atigeze abagana ngo bamufashe nk’uko bafasha bagenzi be bahuje ikibazo.

Ignatius Kabagambe, Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, we asaba abacira urubanza uwo mukobwa bivugwa ko yihekuye kurekera ibye ubutabera, ahubwo bagatekereza ku kwamagana ubusambanyi buteye inkeke.

Ibi abihera ku kuba ngo buri cyumweru muri UR hashyirwa udukingirizo 1500, ahantu hagera kuri harindwi, nk’uko bivugwa na Nyirahabimana, kandi ko badushyiramo nimugoroba, mu gitondo bagasanga nta na kamwe gasigayemo.

Kabagambe agira ati “Ntabwo inda batwara ari iza Mwuka Wera, utwara inda wasambanye. Ariko ubusambanyi buvugwa ari uko umuntu yatwaye inda, noneho bikaba akarusho ari uko umuntu yayikuyemo. Iyo abantu bakiri kwisambanira bataratwara inda wagira ngo ni ibisanzwe ni na byiza, nyamara gusambana ni icyaha.”

Nyirahabimana anavuga ko nyuma y’uko hagaragaye uruhinja rwapfuye muri UR-Huye, bagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bukangurira abanyeshuri kwirinda ubusambanyi no gutwara ndetse no gutera inda, bifashishije abahagarariye abanyeshuri, kuko babonye ko ibiganiro batumiramo abanyeshuri batabyitabira bose.

Ngo bazasaba n’abarimu kuzajya bafata iminota mikeya ku masomo batanga buri munsi, bakabivugaho, kuko batekereza ko byafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni ikibazo gikomeye cyakagombye kwitabwaho,bakareba niba ari ubukene cyangwa ingeso ituma batwara inda nta bagabo bagira.

BIKORIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 7-12-2023  →  Musubize

Abo 34 ni abazwi.Hali benshi bazikuramo zikiri ntoya.Bakibagirwa ko niyo umwana yaba akiri Urusoro (zygote),aba ari ikiremwa cy’imana.Iyo ukuyemo inda,uba ukoze ibyaha 2: Kwica umuntu no gusambana.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko gukuramo inda ari icyaha gikomeye.Kwiga ariko ugakora ibyo imana itubuza,uba utagira ubwenge nyakuli (wisdom).Kubera ko uba utazazuka ku munsi wa nyuma ngo ubone ubuzima bw’iteka.Nicyo gihano nyamukuru imana izahanisha abantu bose bakora ibyo itubuza.

kirenga yanditse ku itariki ya: 7-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka