Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Nyakanga 2018, Perezida w’u Bushinwa yakiriwe Ku nshuro ya mbere mu mateka mu Rwanda, aho yaje mu ruzinduko rw’ iminsi ibiri rw’akazi.

Perezida Kagame na Perezida Xi Jinping
Perezida Kagame na Perezida Xi Jinping

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping wazanye n’umugore we Peng Liyuan ndetse n’itsinda ry’ abayobozi batandukanye bo mu gihugu cye, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Perezida Paul Kagame wari kumwe na Madame Jeannette Kagame ndetse n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma.

Madame Jeannette Kagame na Madame Peng Liyuan
Madame Jeannette Kagame na Madame Peng Liyuan

Kuri gahunda y’uru ruzinduko rwa mbere mu mateka y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Jinping yakirwa na Perezida Kagame muri Village Urugwiro ahagomba gusinyirwa amasezerano 15 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Perezida Kagame arakira Perezida Jinping ku meza.

Nyuma yo kwakirwa ku meza Perezida Jinping aranasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mbere yo gusoza uruzinduko rwe yagiriraga mu Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 47, ukaba ari umubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane n’ubucuti.

Dore mu mafoto Perezida Xi Jinping yakirwa Ku kibuga cy’Indege i Kanombe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murahoneza! Twishimiye umubanomwiza U Rwanda rufitanye nigihugucy’u Bushinwa! Nikaze mugihugucyacu turamwishimiye!

Niyonteze Mathieu yanditse ku itariki ya: 23-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka