Mu mpera za Mata hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa

Iteganyagihe ry’igice cya gatatu cya Mata 2024, kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, rigaragaza ko imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu mpera za Mata hateganyijwe imvura iri hejuru y'isanzwe igwa
Mu mpera za Mata hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa

Meteo-Rwanda ivuga ko kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30 Mata 2024, imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2024 iri hagati ya milimetero 40 na 180, ni yo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu, cyane cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine n’umunani, ikaba izagwa mu minsi itandukanye. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi, rizamukaka rigana mu gice cya ruguru cy’Isi ndetse n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari bukomeje kwiyongera.

Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye

Imvura iri hagati ya milimetero 160 na 180 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice by’uburasirazuba bw’Akarere ka Rutsiro, Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bwa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyabihu no mu majyaruguru y’Akarere ka Rubavu, Ngororero, Musanze na Burera. Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 160 itekanyijwe mu Karere ka Karongi no mu bice bisigaye by’Akarere ka Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, Rusizi na Nyamasheke, ndetse no mu bice by’uburengerazuba bw’Akarere ka Huye na Gakenke.

Ikarita igaragaza imvura izagwa
Ikarita igaragaza imvura izagwa

Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 140 iteganyijwe mu turere twa Rulindo, Gakenke, Muhanga, mu majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi, mu bice byo hagati mu Karere ka Huye no mu burengerazuba bw’Akarere ka Ruhango, Nyanza na Gasabo. Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe mu Majyaruguru y’Akarere ka Kamonyi na Nyarugenge, ibice byo hagati by’Akarere ka Gasabo, Kicukiro, Ruhango na Nyanza, mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyagatare, Gisagara no mu majyaruguru y’Akarere ka Ngoma na Nyarugenge.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100, iteganyijwe mu bice by’Amayaga na henshi mu majyepfo y’Intara y’Iburasirazuba. Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu majyepfo y’Akarere ka Gasabo, mu bice byo hagati mu turere twa Kirehe na Kayonza, mu burengerazuba bw’Akarere ka Bugesera no mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyanza na Ruhango. Na ho imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, Kayonza, Kirehe no mu bice byo hagati n’iby’iburasirazuba bw’Akarere ka Gatsibo.

Umuyaga uteganyijwe

Umuvuduko w'umuyaga
Umuvuduko w’umuyaga

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda, ni wo uteganyijwe muri iki gice cya gatatu cya Mata 2024. Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Nyagatare, Gatsibo, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, mu bice by’amajyaruguru y’iburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu, amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu no mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyamagabe.

Ahandi hasigaye mu gihugu, hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2024, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera, mu kibaya cya Bugarama, mu Mayaga, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma no mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, Gatsibo na Kayonza hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Mu majyaruguru y’Akarere ka Nyabihu na Musanze muri Pariki y’Ibirunga, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri ku kigero cy’impuzandengo cy’ubushyuhe busanzwe, buboneka hagati y’itariki ya 21 na tariki 30 Mata mu Rwanda.

Ingaruka ziteganyijwe

Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane cyane mu ntara y’Amajyarugu, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.

Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka