Mu gice cya kabiri cya Mata hazagwa imvura iri hejuru y’isanzwe igwa

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2024, kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Imvura y'Itumba izagwa izaba iri hejuru y'izanzwe igwa
Imvura y’Itumba izagwa izaba iri hejuru y’izanzwe igwa

Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, mu bice by’uburengerazuba bw’Igihugu no ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu bice bisigaye by’Igihugu ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice, iri hagati ya milimetero 30 na 100.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu n’itandatu. Imvura iteganyijwe ku matariki 11, 12 na 19 henshi mu gihugu, ndetse no ku matariki ya 13, 15 na 17 mu bice bimwe by’Igihugu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja y’u Buhinde, hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye:

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba, uretse mu bice by’uburasirazuba bw’Uturere twa Karongi, Ngororero na Nyabihu, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100. Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe kandi mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, no mu majyaruguru y’Akarere ka Musanze.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu Karere ka Burera, ibice bisigaye by’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Musanze, mu majyatuguru y’Uturere twa Gakenke na Rulindo no mu burengerazuba bw’Uturere twa Gicumbi, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Huye.

Imakarita igaragaza birambuye ingano y'imvura izagwa
Imakarita igaragaza birambuye ingano y’imvura izagwa

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 ni yo nke iteganyijwe muri iki gice, ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe, mu burasirazuba bw’Akarere ka Kayonza, mu majyepfo y’Akarere ka Bugesera no mu bice bimwe na bimwe byo mu Mayaga.

Mu mujyi wa Kigali no mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80.

2. Umuyaga uteganyijwe:

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda, ni wo uteganyijwe muri iki gice cya kabiri cya Mata 2024.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi kibisi ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe), uteganyijwe henshi mu gihugu uretse ibice bimwe by’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Gicumbi, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rusizi no mu bice bito by’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Kirehe hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo ku ikarita y’umuyaga uteganyijwe).

3. Ubushyuhe buteganyijwe:

Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Mata 2024, hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru (bwinshi) buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.

Amakarita agaragaza birambuye ingano y'ubushyuhe n'umuvuduko w'umuyaga
Amakarita agaragaza birambuye ingano y’ubushyuhe n’umuvuduko w’umuyaga

Mu Karere ka Bugesera, mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, mu majyaruguru y’Akarere ka Gisagara, mu burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma na Rwamagana no mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Kamonyi, Ruhango na Nyanza, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Mu majyaruguru y’Akarere ka Nyabihu ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20, na ho mu bice bisigaye by’aka Karere, ibice byinshi by’Uturere twa Rubavu na Musanze no mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka