Minisitiri Kaboneka yahanuye urubyiruko Gatolika

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yabwiye urubyiruko Gatolika ko rugomba kurangwa n’ibikorwa byiza, rukaba umusingi wo kubaka u Rwanda.

Minisitiri Kaboneka ubwo yari arimo guha ikiganiro urubyiruko Gatolika rwari ruri mu ihuriro i Rwamagana
Minisitiri Kaboneka ubwo yari arimo guha ikiganiro urubyiruko Gatolika rwari ruri mu ihuriro i Rwamagana

Yabibabwiye ubwo yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rusengera muri Kiliziya Gatolika rwari ruri mu ihuriro ryabereye i Rwamagana, tariki ya 26 Ugushyingo 2016.

Muri icyo kiganiro yasabye urwo rubyiruko kwirinda ibiyobobyabwenge, bagakora ibikorwa byiza byo kubaka igihugu, bakirinda amacakubiri n’ikindi kintu cyose cyayahembera mu Banyarwanda.

Agira ati “Rubyiruko nkuko muri hano nk’abakristu mu kwiye kurangwa n’ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye.

Gukoresha amaboko mu bikorwa byubaka igihugu kandi mukirinda icyo aricyo cyose cyatuma musubiza inyuma u Rwanda mu iterambere.”

Guhuriza hamwe urubyiruko rwose rusengera muri Gatolika n’abandi baba baturutse mu bihugu bitandukanye, Minisitiri Kaboneka abibonamo gahunda nziza Kiliziya Gatolika ifitiye urubyiruko.

Kubera ko ngo bibafasha guhuriza hamwe ibitekerezo byiza bya kimuntu kandi bya gikristu.

Abasenyeri n'abayobozi batandukanye bari bitabiriye icyo kiganiro
Abasenyeri n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye icyo kiganiro

Urubyiruko rwahawe iki kiganiro ruvuga ko rwungukiyemo byinshi birimo kumenya uburyo bagomba kwitwara neza.

Iki kandi ngo bamenye uburyo bagomba kugira inama bagenzi babo bishora mu biyobyabwenge bityo bakabivamo, bakabashishikariza gukora cyane bakiteza imbere; nkuko Mukandayisenga Mediatrice abitangaza.

Maniragena Jean Damascene, waturutse muri Diyosezi ya Byumba we avuga ko mu nyigisho bahawe yungukiyemo byinshi byiza bikubiyemo kubera abandi urugero rwiza.

Akomeza avuga ko yiyemeje gukangurira urubyiruko rugenzi rwe rwamaze kwishora mu biyobyabwenge kubireka kuko bibangiza ubwonko.

Uru rubyiruko rwari rwitabiriye iri huriro hari harimo n'urwaturutse mu bihugu bitandukanye
Uru rubyiruko rwari rwitabiriye iri huriro hari harimo n’urwaturutse mu bihugu bitandukanye

Musenyeri Nzakamwita Servilien, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, avuga ko ihuriro ry’uru rubyiruko riba rifite intego yo kuruha inyigisho za gikristu.

Ariko bakabigishirizamo n’ibindi bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi harimo no kubategura kuzavamo abayobozi beza b’ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

byiza cyane guhuza urubyiruko bakaganira bkanasharinga experience tukiyubakira urwatubyaye

kamana yanditse ku itariki ya: 28-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka