MINICOM n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bumvikanye uko byakwiyongera

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yasabye abashora ibicuruzwa by’u Rwanda mu mahanga kuvuga ikibazo bafite, nyuma y’uko umusaruro batanga ugenda ugabanuka.

JPEG - 90.4 kb
Minisitiri Francois Kanimba aganira n’abashoramari bohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Hari mu kiganiro MINICOM yagiranye n’abo bashoramari, cyabereye i Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016.

Ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga ngo byagabanutse mu musaruro kugera kuri 2% guhera mu kwezi kwa Mutarama kugera muri Mata uyu mwaka wa 2016, ugereranije n’igihe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2015.

Muri rusange, ngo ibyoherejwe mu mahanga muri 2015 byagabanutse ku kigero cya 6.8% gihwanye n’amadolari ya Amerika miliyoni 558.8$, bivuye kuri miliyoni 599.8$ mu mwaka wa 2014. Hakaba haravutse icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo, kingana na 1.4%.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yasabye abashoramari banini bohereza ibintu mu mahanga kuvuga ikibazo kirimo kubitera, kuko ngo hari urujijo rw’igitera iryo gabanuka.

Ati "Hari uburyo musanzwe mukoramo bugomba guhinduka kuko ibyo mwiyemeje bitameze neza na gato. Ni umwanya wo gusasa inzobe, niba utekereza ko hari icyakorwa, ntutinye kukivuga."

JPEG - 105.5 kb
Abashoramari basabwa kuvuga ibibazo bituma umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga ugabanuka.

Yavuze ko iki kibazo agiye gukomeza kukiganiraho n’abandi bashoramari bato n’abaciriritse. Mu birimo gutera iki gihombo by’ingenzi, amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa mbere, kuko ngo ikibazo cy’ubukungu ku isi cyatumye Ubushinwa bwaguraga menshi butakaza ubushobozi bwo kugura.

Ku rundi ruhande, abacuruzi bavuga ko hari ibibazo bagirira imbere mu gihugu; harimo gusabwa imisoro n’ibiguzi byinshi ku bikoreshwa mu nganda, nk’uko Umuyobozi wa Mine ya Rutongo, Martin Kahumouitz yabivuze.

Ministiri Francois Kanimba yatangaye cyane kuba inzego zikirimo kwishyuza abashoramari ibyo Leta yabasoneye ndetse biri mu mategeko. Ati "Sinzi niba ari ukutamenya". Yahise yizeza ko azakurikirana iki kibazo.

Abohereza amabuye y’agaciro hanze bavuga ko ibigo biyashyiraho ibirango (traceability), na byo ngo bibigirizaho nkana bibasaba amafaranga menshi kuri iyo serivisi, bigatuma batabona inyungu uko biteganyijwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Umutungo Kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Evode Imena, wari mu kiganiro cyahuje MINICOM n’abashoramari, yavuze ko hagomba gushyirwaho gahunda yo guhatana kw’ibigo bikora “traceability” hamwe no kugabanya ibiciro byo gukora iyo serivisi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka