MIGEPROF iraburira ababyeyi batita ku burere bw’abana babo

Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangiye ubukangurambaga bw’umuryango bukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo.

Minisitiri Nyirasafari mu kiganiro n'abanyamakuru tariki ya 14 Ukwakira 2016
Minisitiri Nyirasafari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 14 Ukwakira 2016

MIGEPROF ivuga ko igiye kumara ukwezi kurenga izenguruka uturere twose ikangurira ababyeyi kurera neza abana babyara; nkuko Ministiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Esperence Nyirasafari yabitangarije abanyamakuru tariki ya 14 Ukwakira 2016.

Agira ati “Tuributsa ababyeyi ko iyo bashyingiwe bivuze inshingano zibategereje zo gushyira abana mu ishuri, kubavuza, kubagaburira neza, kubaha urukundo; umubyeyi ntagomba kubyara ngo arereshe umuhanda kuko atandukanye n’inyamaswa.”

Ikindi ngo ni uko bazatangira no guhana ababyeyi bata inshingano zabo zo kurera. Gusa ariko ngo sicyo kigambiriwe.

MIGEPROF n’ibigo biyishamikiyeho byaburiye by’umwihariko abagabo n’abahungu bateye inda abana b’abakobwa batari bagejeje imyaka 18 y’ubukure. Abazaregwa kudafasha abana babyaye bazakurikiranwa mu butabera.

MIGEPROF yatangarije abanyamakuru ko igiye kuzenguruka igihugu ikangurira ababyeyi kwita ku burere bw'abana babo
MIGEPROF yatangarije abanyamakuru ko igiye kuzenguruka igihugu ikangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo

Ubukangurambaga bw’umuryango MIGEPROF ibuteganya kuva tariki 15 Ukwakira kugeza tariki 25 Ugushyingo 2016.

Ubwo bukangurambaga bugamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa hamwe n’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko bazanatinda ku iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore, n’abahungu n’abakobwa, mu bijyanye n’imirimo yo mu rugo isa nkaho iharirwa abagore n’abakobwa gusa.

Inama y’Igihugu y’Abana ivuga ko hari umubare munini (itaramenya) w’abana babaye inzererezi. Abagera kuri 1115 bakiri mu bigo by’impfubyi.

Aba bose ngo bagomba kurererwa mu miryango. MIGEPROF yizeza ko izifashisha abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka