Menya byinshi kuri Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru

Musabyimana Jean Claude, wari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Bosenibamwe Aimé wayoboye iyo ntara imyaka irenga itandatu.

Musabyimana Jean Claude ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamugira Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru
Musabyimana Jean Claude ashimira Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamugira Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Tariki ya 04 Ukwakira 2016 nibwo Perezida Paul Kagame yagize Musabyimana Jean Claude, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ashingiye ku biteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 riherutse kuvugururwa mu mwaka ushize wa 2015.

Musabyimana Jean Claude yavukiye mu Karere ka Burera mu mwaka wa 1972. Afite impamyabushobozi w’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buhinzi n’icya gatatu mu birebana n’imikoreshereze y’amazi.

Yakoze imirimo inyuranye irimo kwigisha amasomo y’ubuhinzi mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya ISAE-Busogo. Yanakoze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) mbere yo kwinjira muri Politiki.

Musabyimana wubatse ufite abana batatu b’abahungu, mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yari asanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Musanze. Umwanya yatorewe ku itariki ya 26 Gashyantare 2016.

Mbere yo kuba umuyobozi w’ako karere yari yabanje kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Uwo mwanya yawutorewe tariki ya 27 Kamena 2014.

Mbere yo kujya muri nyobozi y’Akarere ka Musanze yari umujyanama muri njyanama y’ako karere, ukomoka mu murenge wa Cyuve akaba yari akuriye komisiyo y’ubukungu.

Ubwo yari umuyobozi w’Akarere ka Musanze, nibwo ako karere kaherekeje utundi mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yari asanzwe ari umuyobozi w'akarere ka Musanze
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude yari asanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Musanze

Tariki ya 03 Ukwakira 2016, umunsi umwe mbere yuko aba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana yasabye imbabazi Abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside ubwo basuraga Akarere ka Musanze.

Yasabye imbabazi nyuma yuko abo badepite basanze muri ako karere hari amakosa abamubanjirije basize bakoze. Ayo makosa arimo ay’inzibutso za Jenoside zitujuje ibisabwa.

Ashimira Perezida Kagame

Ubwo yagiranaga ikiganiro na Kigali Today, kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Ukwakira 2016, yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere akamuha inshingano zo kuyobora intara y’amajyaruru avukamo.

Agira ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko muri politiki nzagera kuri uru rwego ngezeho gusa icyo nari nzi ni uko iyo umuntu akoze neza agakora inshingano ze neza byanze bikunze atera imbere kandi niba ubu ngenda nzamuka ni uko ababibona, babona ko nshobora kuba mbikora neza.”

Musabyimana avuga ko mu nzozi zo mu bwana yatekerezaga kuzaba “Enjeniyeri” (Engineer) mu bintu runaka. Ni naho ngo yakurije kwiga ibirebana n’ubuhinzi, akabikoramo akanabiminuzamo.

Ati “Nkiri umunyeshuri na mbere yaho cunakundaga ibintu bimeze nk’ubukorikori byo gukunda gukora utuntu n’utundi.” Tu

Musabyimana yabwiye Kigali Today ko kwiyumvisha ko yagizwe guverineri w’intara y’amajyaruguru byabanje kumugora kubyakira ariko nyuma yaho akaza kubyakira.

Ibibazo uyu muguverineri mushya asanze mu ntara y’amajyaruguru birimo ikibazo cy’isuku nke mu baturage. Harimo kandi ikibazo cy’ibiyobyabwenge nka kanyanga kigaragara kigaragara mu turere dutandukanye muri iyo ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ndasaba kurenganurwa,,nashatsumugore 2011,nasaba, ndakwa,njya mumurenge no kwa pastor,tumaranye imyaka 11,tubyaranye4.none uwo mure nase bandeze muri rib ngo namujanye imyaka itageze..ndasaba kurenganurwa murakoze

Nitwa baziruwiha jean paul yanditse ku itariki ya: 25-10-2022  →  Musubize

Tumuziho ubumenyi ndetse numurava abamutoranyije bazikureba kure .njye mbivuze nkumunyeshuli yahaye ubumenyi

musabyimana samuel yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Twishimiye umuyobozi mushya w’intara y’amajyaruguru,kandi tumwitezeho impinduka nyinshi ku mutekano, iterambere,imibereho myiza,n’ubutabera. Imana ikomeze kumuha ubwenge.

Eng. Manishimwe Gerard yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

Cong’s kuri claude ni umugabo uzi gusobanura ibintu neza Imana imushyigikire.

tuyisenge yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

reka tumuhe ikaze tumwifuriza imirimo myiza

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

reka tumuhe ikaze tumwifuriza imirimo myiza

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Azadufashe arwanye kanyanga iratubongamira cane mwiterambere

Dusengimana Daniei yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Twishimiye uyu muyobozi mushya w’Intara y’amajyaruguru;Twabanye closely mu itorero i Gabiro mbona ni umugabow’umuhanga ,ucisha make kandi ugira gahunda.
Imana Izamufashe mu mirimo mishya

Samuel yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Twifurije imirimo myiza uyu muyobozi mushya;twabanye closely mu itorero i Gabiro mbona ni umuhanga ,atuje kandi agira gahunda.Imana Izamufashe mu nshingano nshya

Samuel yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Ikaze kubayobozi bashya.Imana izabafashe gushyira mubikorwa imirimo bahawe ndetse no kuragira intama bashinzwe neza.

J.P yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka