Me Evode Uwizeyimana arahamagarira abanyaruhango kuzamura akarere kabo
Me Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ahamagarira Abanyaruhango baba i Kigali guteza imbere akarere kabo.
Me Uwizeyimana yatangaje ibi mu nama nyunguranabitekerezo y’Abanyaruhango yateraniye i Kigali tariki 18 Ukuboza 2016.
Iyo nama yigaga ku ngamba zatuma iterambere ry’ako karere rirushaho kwihuta. By’umwihariko n’Abanyaruhango batuye i Kigali bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Me Uwizeyimana, na we uvuka mu Ruhango yavuze ko nyuma abanyaruhango bakwiriye gushyira hamwe bagafasha akarere kabo mu gushyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Yagize ati “Buri wese agire icyo atanga. Si ukuvuga ngo ni mu buryo bw’amafaranga [gusa]. Niba dushobora gufasha abaturage batagira mituweli kuzibona, niba dushobora kujya dukangurira abaturage kuboneza urubyaro.
Tuzamanuka tureke kwicara hano i Kigali, tujye mu karere tuganire n’abaturage twumve ibibazo byabo; aho ikibazo cyabaye tube twakimenya tugikemure.”
Muri iyi nama, Abanyaruhango bakorera muri Kigali n’ahandi, bahise biyemeza gukusanya umusanzu w’amafaranga yo kurihira ubwisungane mu kwivuza abaturage b’ako karere bagera ku bihumbi 29.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bweretse abakavukamo batuye muri i Kigali, amahirwe mu ishoramari ririmo ubucuruzi, inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo n’ubwikorezi n’ibikorwa remezo nko kubaka amacumbi.
Bakomeza bagaragaza ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’imyumbati bwibasiye aka karere kaza ku isonga mu kweza icyo gihingwa.
Ibyo ngo byagize ingaruka z’ubukene ku baturage benshi bari batunzwe n’imyumbati. Biturutse kuri iyo mpamvu, bamwe bananiwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko gahunda y’imihigo ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’akarere, bityo guhuriza hamwe imbaraga z’Abanyaruhango batuye muri Kigali bikihutisha ibikorwa.
Agira ati “Gutera imbere kw’akarere guca mu nzira nyinshi, ariko inzira y’ibanze ni imihigo, cyane cyane tureba uruhare aba Banyaruhango batuye, bakorera hano i Kigali, bagira mu guteza imbere akarere no kwesa imigiho ku gipimo gishimishije.”
Madame Agatha Rushemeza, umunyaruhango utuye muri Canada ariko wari waje mu Rwanda mu nama y’umushyikirano, avuga ko yishimiye kubona abantu bashyize hamwe ngo bateze imbere akarere kabo.
Uyu mugore yabwiye Kigali Today ko nasubirayo azafatanya n’abandi Banyarwanda bo muri Diaspora, na bo bagashakisha uko bahuza imbaraga zo guteza imbere akarere.
Inkuru zijyanye na: Evode Uwizeyimana
- Perezida Kagame yemeye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi
- Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana
- RIB yatangiye iperereza kuri Evode Uwizeyimana uvugwaho guhutaza umugore
- Evode wo muri BBC n’uwo muri MINIJUST bapfana iki?
- DIGP Marizamunda, Evode Uwizeyimana na Col. Ruhunga bahagarariye u Rwanda mu nama y’inteko rusange ya INTERPOL
- Gereza si imva, wayisohokamo ukigirira akamaro - Min. Evode Uwizeyimana
- Biragoye kwemeza ko umugabo yafashe umugore we ku ngufu – Me Evode
- Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana ngo bizafasha gukumira ibyaha
- Evode Uwizeyimana yahawe akazi ko kuvugurura amategeko mu Rwanda
- Me Evode Uwizeyimana ngo yagarutse mu gihugu kugirango atange umusanzu wo kucyubaka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|