Mbere ya 2020 Abanya-Bugesera bose bazaba bafite amazi meza

Umuryango ‘WaterAid’ utangaza ko ugiye gushora Miliyari 6RWf mu bikorwa byo kongera amazi meza mu Karere ka Bugesera.

Mbere ya 2020 Abanyabugesera bose bazaba bafite amazi meza (Photo Internet)
Mbere ya 2020 Abanyabugesera bose bazaba bafite amazi meza (Photo Internet)

Byavugiwe mu gikorwa cyo gushyira ku mugaragaro gahunda y’uyu muryango y’imyaka itanu, ijyanye n’amazi, isuku n’isukura muri aka karere, tariki ya 31 Mutarama 2017.

Maurice Kwizera, umuyobozi wa WaterAid avuga ko intego ari uko abaturage b’Akarere ka Bugesera bagezwaho amazi meza bose.

Agira ati “Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, turizera ko abaturage ba Bugesera bazaba bafite amazi meza bose mbere ya 2020 cyane ko tutarimo gukora twenyine kuko ari intego ya Leta y’u Rwanda igomba kugerwaho.”

Akomeza avuga ko uyu muryango umaze imyaka itanu ukorera muri ako karere, ukaba umaze kugeza amazi meza ku baturage ibihumbi 40.

Ruzindaza Eric, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yemera ko aka karere kagifite amazi make ariko ko hari ibirimo gukorwa.

Yagize ati “Kuri ubu amazi dufite ni metero kibe 3600 ku munsi mu gihe dukeneye arenga metero kibe ibihumbi 10.

Gusa turimo gukoresha imbaraga nyinshi hamwe n’abafatanyabikorwa bacu kugira ngo amazi meza agere kuri bose muri iyi myaka ine iri imbere kuko akiri ku rugero rwo hasi cyane.”

Maurice Kwizera, Umuyobozi wa WaterAid, yemeza ko mu myaka itanu iri imbere abatuye Bugesera bose bazaba bafite amazi meza
Maurice Kwizera, Umuyobozi wa WaterAid, yemeza ko mu myaka itanu iri imbere abatuye Bugesera bose bazaba bafite amazi meza

Yongeraho ko hari imirenge imwe y’aka karere ibabaje cyane nka Rweru na Ngeruka ku buryo byihutirwa kuyigezaho amazi ariko ngo nta n’umwe uzasigara inyuma.

Kayitesi Marcelline, Umuyobozi ushinzwe amazi n’isukura muri MININFRA avuga ko WaterAid iri mu bafatanyabikorwa bakomeye.

Agira ati “Uretse kugeza amazi meza ku baturage ba Bugesera n’ibindi bikorwa, WaterAid yanafashije cyane Leta y’u Rwanda mu ivugurura rya Politike y’amazi ku bufatanye na Minisiteri ifite ibijyanye n’amazi meza mu nshingano .”

Kayitesi Marceline, umuyobozi ushinzwe amazi n'isukura muri MININFRA
Kayitesi Marceline, umuyobozi ushinzwe amazi n’isukura muri MININFRA

Uyu muyobozi avuga ko kuri ubu mu Rwanda amazi meza agera kuri 84.8% by’Abanyarwanda, nk’uko byagaragaye mu isuzuma ry’imibereho y’Abanyarwanda (EICV4).

Gusa ariko ngo haracyari byinshi byo gukora kugira ngo agere kuri bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka