Manifeste y’Abahutu yo ku wa 24 Werurwe 1957: Imwe mu nyandiko-rutwitsi zabaye umuzi wa Jenoside

Kugeza ku mwaduko w’abakoroni Abanyarwanda babaga hamwe, bunze ubumwe busenywa n’abakoroni bahereye ku muco wabahuzaga, bahanagura ubunyarwanda bwabahuzaga.

Hon Depite Gatabazi Jean Marie Vianney niwe wanditse iyi nyandiko
Hon Depite Gatabazi Jean Marie Vianney niwe wanditse iyi nyandiko

Kubera ko Abanyarwanda bari bafite amoko yabo ashingiye ku bisekuru byabo, abakoroni badukanye imyumvire mishya ishingiye ku nkomoko, berekana ko Abatutsi batari Abanyarwanda ndetse ko batanaturutse hamwe n’Abahutu.

Baharanira kwereka Abanyarwanda ko nta mpamvu n’imwe bakwitwa bene mugabo umwe, basangiye ubunyarwanda.

Abakoroni bafashe ibyiciro by’ubukungu byari bigize Abanyarwanda babihindura amoko ariyo Abahutu , Abatutsi n’Abatwa maze bagerageza gushyiraho za gahunda zituma bamwe bumva ko bigijweyo, bakandamijwe ndetse banashyiraho ibihano bikaze ku cyiciro cy’Abahutu.

Bimaze gufata, abakoroni bumvishije Abahutu ko Abatutsi babakandamije, ko babaheje maze amacakubiri arazamuka bigera aho Umwami abona ko abakoroni aho ‘kuduteza imbere badushubije inyuma.

Nibwo n’Umwami yabonaga ko atari byiza ko baguma mu macakubiri, atangira gahunda yo gusaba ko abakoroni basubira iwabo nabo bumvisha Abahutu ko bakwiriye kwikiza Abatutsi kuko ari bake bakaba barakandamije Abahutu kandi ari bo rubanda nyamwinshi.

Umwami asaba ubwingenge ariko abakoroni bagira inama Abahutu kwikiza Abatutsi no kwimika demokarasi bitaga ko ari iya rubanda nyamwinshi kandi n’abanyamahanga bakaba badafite uburenganzira ku Rwanda.

Ibyo bikaba byaratangajwe muri Minifesto y’Abahutu yo ku wa 24 Werurwe 1957 yagaragazaga ko ikibazo cy’Abahutu atari abakoroni cyangwa ubwigenge ko ahubwo ari Abatutsi.

Ndetse bakanagaragaza ko aho gusigara bayoborwa n’Abatutsi ahubwo baguma bayoborwa n’abakoroni, bakabafasha kwirukana abatutsi bagasubira iyo bakomotse.

Aha niho hakomoka imvugo za ba Mugesera ko kuva mu 1957 bibeshye ko bagombaga kuba barishe Abatutsi bakabanyuza muri Nyabarongo bagasubira muri Abisinia.

Minifesto y’Abahutu yagaragaza ko hagati y’ibibi bibiri bakwiye guhitamo ikibi buhoro. Ko aho gusigara bategekwa n’Abatutsi bakomezanya n’abakoroni, banerekana ko urwo rwango ruri hagati yabo rumeze nk’intambara y’ubutita yabuze imbarutso.

Akaba ariyo mpamvu bitwaje akantu gato ngo kuba Mbonyumutwa yarakubiswe urushyi bikavanaho gutwikira Abatutsi no kubambura inka n’ubutunzi, kubica no kubamenesha bagasubira iyo byitwaga ko baturutse nkuko abakoroni babivugaga.

Ibyo kandi byagaragajwe nuko Guverinoma yashyizweho nyuma ya independansi yarimo abakoroni b’abaminisitiri ndetse n’abajyanama ndetse kandi ubukangurambaga bwakozwe mu gihugu cyose ko mu matora nta Mututsi n’umwe ugomba gutorwa niba hari n’uwasigaye, haduka umugani uvuga ngo ‘Umututsi umwicaza ikwera akagusohora mu nzu.

Ari Leta ya Kayibanda n’iya Habyarimana nta n’umwe muri bo wigeze yongera gutekereza ku bumwe bw’Abanyarwanda ndetse ntawitaye ku kibazo cy’impunzi kuko kuri bo, Abatutsi batari Abanyarwanda b’umwimerere.

Twibukiranye ko ‘Philosophy’ yo kuyobora Umuhutu, byaba biturutse kuri we cyangwa Umututsi, ntiyari iy’Umututsi ahubwo yazanywe n’umukoroni kandi imyaka yose yatambutse mbere yaho ubutegetsi bwashingiraga ku ruherekerane mu ngoma Nyiginya cyangwa Abega nabo bake.

Kuko hari n’Abanyiginya cyangwa Abega bari muri bya byiciro by’abatunzi, abahinzi cyangwa ababumbyi ariko amoko y’Abanyarwanda akagira uburyo nayo atura hirya no hino akayoborwa n’abayakomokamo.

Manifesto y’Abahutu yatangaje icyo gihe ko ibyaba byiza ari uko aba shefu n’aba sushefu kimwe n’abanyamategeko b’Abatutsi basimburwa n’abera ngo nubwo nabo atari beza. Bakirengagiza ko n’Abahutu bashyizwe iruhande, ntibahabwe amashuri cyangwa ubwo butegetsi.

Musenyeri Perraudin yareze Kayibanda amufasha kujya ku butegetsi
Musenyeri Perraudin yareze Kayibanda amufasha kujya ku butegetsi

Byari inama z’abakoroni hagamijwe kubaka urwango hagati yabo bigeza aho ubwicanyi butangiye mu 1959, abakoroni barebera cyane kuko bari bazi ko abo bategetsi b’Abatutsi badafite intwaro cyagwa ibikoresho byo guhangana n’Abahutu bari bariye karungu.

Ahubwo abakoroni bakurikiraniraga hafi babona hari Abatutsi bashatse kwirwanaho abakoroni bagatera inkunga Abahutu harimo no kubashakira ibibiriti byo gutwikira Abatutsi.

Mu nama zose zabaye ku isi Ababirigi bagiye muri Loni n’ahandi bagaragaza ko Abatutsi bakandamije Abahutu ariko habuze n’uwabahangara ngo yerekane uruhare rw’abakoroni mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda no kwimika urwango rudasanzwe.

Manifesto y’Abahutu yerekanaga ko Abahutu bakandamijwe, bahejwe ko ari abakene ko ari abatindi ko bahejejwe mu bujiji, birengagije ko mu bwoko bwose Abanyarwanda babarurwagamo harimo abakene, injiji ndetse ko n’Abanyiginya cyangwa Abega harimo abakennye cyane ndetse n’Abega cyangwa Abanyiginya bari ku ngoma siko bose bategekaga.

Aha habayeho kugaragaza ko umututsi ari mubi, bishyirwa mu nyandiko nyinshi z’ubukangurambaga zibategurira kwicwa no gutsembwa.

Izi nyigisho zikubiye muri manifesto y’Abahutu zarimo urwango rukabije, zatozaga Abahutu abakuru n’abato kwanga Abatutsi urunuka babita ko aribo nkomoko y’ibibazo bafite byose. Ibi bikaba bikomoka muri iriya myumvire batojwe n’abakoroni iba inkomoko y’ingengabitekerezo.

Uyu mugambi abakoroni bawinjije mu Bahutu kugira ngo bihimure ku Batutsi bari bashyize ku butegetsi kuko Umwami na RUNAR bari batangiye gusaba ko basubira iwabo, u Rwanda rukabona ubwigenge cyane ko bumvaga ko Abahutu bazabumva bagafatanya byitwa ko babafashije kwikiza Abatutsi.

Ubutumwa bukubiye muri manifesto y’Abahutu bwuzuye ingangabitekerezo ya Jenosode, ivangura, urwango n’amacakubiri. Nibwo bwakomeje kwigishwa mu mashuri, mu mbwirwaruhame, muri za mitingi, bukomeza gukoreshwa muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, maze buza kugira imbaraga cyane mu gihe urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rutangiye.

Aho iyo manifesto yakoreshwaga, Abahutu bibutswaga ko ba bantu batari Abanyarwanda nyabo bagarutse, ko baje kongera guhekwa n’ibindi byinshi.

Ayo mateka yose muri gusoma niyo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru ni Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwahoze ari Kiliziya
Ayo mateka yose muri gusoma niyo yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uru ni Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rwahoze ari Kiliziya

Bityo biba umusemburo w’itegurwa rya Jenoside, yateguwe igamije noneho kurimbura Abatutsi ngo ntihazasigare n’uwo kubara inkuru. Abahutu birara mu Batutsi bica abo basangiye, abo bashyingiranye, abo bagabiranye, ababigishije n’ibindi.

Ni nayo mpamvu abashaka gusenya ibyagezweho aho bava bakagera barwanya Ndi Umunyarwanda kuko ariwo muti, icyomoro n’umurunga wo kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ugasanga buri gihe ibyo batekereje babitekereza mu moko, bakumva ko ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo byashakwa bishingiye ku moko, ndetse hari n’abana b’u Rwanda bahezwa hirya no hino mu buhungiro babiterwa no kubatera ubwoba bushingiye kuri izo nyigisho z’urwango.

Ari nazo zakoreshejwe mu nkambi z’impunzi zari muri Zaire (DRC) bigatuma Abanyarwanda aho kumva impuruza ibasaba gutaha bahitamo kwiroha mu mashyamba biruka inyuma y’Ubutegetsi bwabizezaga kuzabacyura, nyamara kugeza n’ubu hakaba hari abakiri muri ayo mashyamba.

Abantu bacengewe n’amatwara ya PARIMEHUTU kubera ipfunwe baterwa n’uruhare, inyigisho zabo zagize mu kubiba urwango kimwe n’abakomeje kunyurwa na ‘Ideology’ y’amako bahora bikanga bagakeka ko bashobora kongera kubyutsa imyumvire ya ‘Hutu Tutsi’, bikababera inzira y’ubusamo yo kugera ku butegetsi.

Niyo mpamvu hiryo no hino aho bari barangwa no kwiyemera no kwiyumvamo abantu bakomeye muri Politiki kandi icyo barishaga cyararangiye.

Kuri ubu rero twakwishimira ko dufite imyumvire yubakiye kuri Ndi Umunyarwanda igamije guhuza Abanyarwanda nk’abavandimwe babereye kandi bishimiye kuba Abanyarwanda batarangwa n’amacakubiri ayo ariyo yose, bishimira ubuyobozi bwabo kandi bakaba baharanira iterambere ry’igihugu cyabo na Afurika yose.

Ndashishikariza Abanyarwanda baba abari imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga kumva ko iki gihugu ari icyacu nk’abavandimwe ko dufitanye isano muzi, magara ntunsige kandi tugomba kubyaza amahirwe.

Ubuyobozi dufite buharanira iterambere ridaheza, buha amahirwe buri wese kandi bushishikajwe no kuzaraga abana bacu igihugu kizira amacakubiri.

Ntabwo Abanyarwanda bashobora kwemerera uwashaka gusenya ibyo bagezeho kandi abana b’u Rwanda bumve ko buri wese afite inshingano kuri uyu mugambi.

Bana natwe, iby’iyi nyandiko biracyakomeza...

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ariko kuki Abanyarwanda tutemera uruhare rwacu mu mateka mabi yaranze iki gihugu cyacu? Kuki twabeshyera abakoloni ku mabi yose twikoreye ubwacu mbere yuko baza mu Rwanda? None se amagambo umuhutu, umututsi, umutwa ni igifaransa, ni icyongereza, ni ikilatini se? N’umwami ubwe yagiraga izina ry’ubwami akagira n’irindi ry’ubututsi! Va ku giti dore umuntu!

Rugira yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Ngo nyirikirimi kibi yatanze umurozi gupfa! Iyo utazi neza amateka uyarekera abayacengeye akaba aribo bayasobanurira abatayazi!

Rugira yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Nibyiza kuvugana ariko ni bibi guhisha icyo uricyo. Uri umuhutu cg umututsi uramaze kandi ugomba kubyemera uko. Gukuraho ubwoko ni ugukuraho ikirangamuntu ugasigara uri icyo ntazi. Njyamara twemeranyijwe twakubaka igisumba ibindi.

uwizeyimana Augustin yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

ubo bakubwiye ko atari hutu tutsi gusa ! Ubwo burahari bitewe naho ukomoka ! Wasobanura ute ko umuntu aba umututsi mukuru we akaba umuhutu

jimmy yanditse ku itariki ya: 26-03-2017  →  Musubize

Bavandimwe harabaye nti hakabe. Buri wese yaba umuyobozi n’abayoborwa arasabwa kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guhembera urwango.

Urubyiruko ndashima intambwe idasobanya bameze gutera, bakomereze aho. Kandi abagize amahirwe yo kwiga nibatange umusanzu mu kwandika no kunyomoza ibyabavuga u Rwanda rwacu ingobyi iduhetse uko rutari.

Kubirebana n’amateka ntitwahwemye gusaba n ’ubu ndasaba ko hashirwaho komisiyo hihariye, ihuriyemo : abanyamateka, abihayimana, abanditsi, itangazamakuru, .... igakora ubushakashatsi bucukumbuye ku mateka fatizo y’u Rwanda kugira ngo uwo ariwe wese atajya ayavuga uko yishakiye. Kubera inyungu runaka.

Murakoze dukomeze dusugire mu Rwanda rwacu rwuje ibwema.

Pateur Me Rutikanga Gabriel yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Bwana JMV Gatabazi, nk’Umudepite uhagarariye Rubanda mu Nteko harinyandiko, amagambo ndetse n’imvugo zigomba kwirindwa kugira ngo hatagira abo ukomeretsa. Inshingano yawe ya mbere ni "Ukunga Abanyarwanda". Uwunga ibice 2 cg 3 ashaka ikibahuza aho gukomeza gutoneka inkovu. Ese kuba ABIHAYIMANA, mu matorero yose, badakoresha bene iyi mvugo yawe nuko batazi kuvuga? Nuko se batazi ibyabaye? Ese ko wowe ubwawe nziko wize mu gihe cy’izo Leta, kuki utashyize mubikorwa ibyo wigishijwe (Ivangura)? Amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki bakubanjirije ugomba kwirinda gukora andi aruta ayobakoze. Bwana Depite, ko uvuga ngo abakoloni nibo bazanye amoko mu Rwanda, amagambo Umuhutu, Umututsi n’Umutwa nibo bayahimbye? Niba se aribo bayazanye, Abatutsi bakaba bari classe sociale y’Abakize kurusha abandi, Ababakene bavuyehe? Niba se Abahutu barashyizwe mu cyiciro cy’abahinzi (abakene) nta bakire b’Abahutu bari bahari icyo gihe? Ndabyemera ko hari amakosa yagiye akorwa mu kwigisha amateka, ariko nanone ntitugomba kugwa muri uwo mutego mutindi w’amateka y’amoko mu Rwanda. Mu kinyejana tugezemo Abanyarwanda bagera kuri 70% bazi gusoma no kwandika, ndetse bashobora no gusesengura ibyabaye. Bwana Depite Gatabazi inyandiko zimeze nk’iyi yawe nizo zifashishijwe mukurimbura Abatutsi mu 1994. Mujye mwibuka ko uwiba ahetse aba abwiriza uwo ahetse. Amateka yabaye mu Rwanda arahari, mu kuyavuga tujye dukoresha UKURI kunga impande zose. Ndangije nkwibutsa ko uri "INTUMWA y’ABANYARWANDA BOSE". UNGA

Konde Albert yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

None se ko namwe ntacyo mumukosoyeho Ngo Ni abasoma bamenye ibyo muzi Ku mateka by’ amoko inkomoko yabyo!? Ngira Ngo uwunga agomba gusobanura inkomoko y’ amakimbirane kugira Ngo abiyunga bamenye ukuri bitazongera ukundi nimba rero abakoroni barasanze inyito abahutu,abatutsi, twa Ari nk’ ibyiciro by’ ubudehe bakabyitwaza babikomozaho Ngo bateranye rubanda sinumva ko yaba abeshye kandi abeshya rwose mufite kumunyomoza Ni abandi tukamenya ukuri...!?

murengezi yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Izi nyandiko mukomeze kuzandikaho rwose murakoze...ni amateka akomeye...ibintu byinshi byagiye biba bitegura jenoside bigenda byibagirana...ahubwo bikaragara nkaho jenoside yatangiye 94

Claude yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

inyandiko rutwitsi nk’izi nizo zatumye igihugu gihura n’akaga gakomeye! abanyarwanda dukwiye kwirinda ndetse tukanarwanya ibimeze nk’ibi!

kwizera yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Amahoro Amahoro Bavandimwe,Inda nini tuyime amayira,Ntakindi cyatumye igihugu cyacu kigera ahabi nukwikinda no gushaka kwikubira,Mureke dufashanye tufatane mubiganza tuzamurane,Bariya batekereza ko bazakomeza kubiba urwango bagendeye kumuko tuberekeko ibyo twabirenze kikituraje inshinga aruguteza imbere igihugu cyacu,Bazavuga baruhe baceceke kandi umwe kuwundi azaryozwa ibyo akora ntabwo tuzabareka ngo bakomeze kwitegebya nibyo bakoze.(one day...they will pay for that). GOD bless our Country and goverment

Gandy yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Nguwo umurage w’ ubukoloni, ariko ishema abanyarwanda dufite nkuko twabashije kubirenga ubu tukaba turi kubaka igihugu cyacu

ndayambaje yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Rega amacakubiri ni ingangabitekerezo ya Jenoside yahereye cyera cyane, ariko twebwe nk’ abanyarwanda twishimira ko leta yacu yatumye abanyarwanda turi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko bitazongera

sonia yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka