Kwitabira “Rwanda Day San Fransisco” byatumye batyaza ubwenge

Abikorera bo muri Rubavu bitabiriye Rwanda Day yabereye i San Fransisco muri Amerika bavuga ko bayungukiyemo byinshi birimo gukora ibiramba.

Abikorera mu Karere ka Rubavu bagezwaho ibyavuye muri Rwanda Day yabereye i San Francisco
Abikorera mu Karere ka Rubavu bagezwaho ibyavuye muri Rwanda Day yabereye i San Francisco

Babitangaje ubwo bahuraga na bagenzi babo bakabasangiza ibyo bakuye muri Amerika; tariki ya 08 Ugushyingo 2016.

Rwamigabo Etienne, umwe muri bo avuga ko uretse kunguka inama za Perezida Paul Kagame banatembereye imijyi itandukanye yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA).

Agira ati “Twishimiye kwitabira Rwanda Day kuko rwabaye urugendo shuri kuri twe, twifuza ko ibyo twabonye natwe twatangira kubishyira mu bikorwa.

Twashoboye kubona uburyo imiturire yatunganyijwe, byakabaye byiza natwe mu Rwanda tubishyize mu bikorwa hakaboneka ubutaka bwo gukoreraho.”

Akomeza avuga ko bimwe mu bikorwa abikorera mu karere ka Rubavu bashimye birimo gukora ibikorwa remezo biramba no kwishyira hamwe tugakora ibikorwa bikomeye

Rwamigabo avuga ko yasanze Abanyamerika bakunda igihugu cyabo, akaba ashishikariza Abanyarwanda gukunda igihugu cyabo no kurinda ibyagezweho kugira ngo barusheho gutera imbere.

Abikorera bo muri Rubavu bari bifuje kujya muri Rwanda Day San Fransisco bari 19 ari ngo barindwi nibo bemererwa.

Abikorera mu Karere ka Rubavu bagezwaho ibyavuye muri Rwanda Day yabereye i San Francisco
Abikorera mu Karere ka Rubavu bagezwaho ibyavuye muri Rwanda Day yabereye i San Francisco

Mabete Dieudonne, ukuriye abikorera mu karere ka Rubavu avuga ko ibyo babonye hari isomo byasigiye abikorera kandi bigiye gutuma batunganya imirimo bakora.

Agira ati “Ntitwitabiriye Rwanda Day gusa ahubwo twashoboye kwiga n’uko ibindi bihugu byiyubaka, natwe rero twifuza kubiheraho twiyubaka kandi tukiyubakira igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse avuga ko kuba abikorera ba Rubavu bitabiriye Rwanda Day bashoboye kugira icyo basangiza abasigaye biboneka nk’umuco mwiza.

Avuga ko nk’intara bagiye kwicara bakaganira uburyo ubumenyi bungutse babushyira mu bikorwa bityo bigateza imbere iyo ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka